Inyigisho ku Cyumweru cya V Gisanzwe, C

Amasomo:

Iz 6,1-2a.3-8; Zab 137,1-5.7c-8; 1Kor15,1-11; Lk 5,1-11.


Mu masomo y’uyu munsi arongera kutwibutsa ko turi abagenerwamurage. Imana yigaragaje muri twe, bityo ibana natwe muri Yezu Kristu twese twaronkeyemo umukiro. Imana ni umuntu rwose, idusogongeza ku buzima bw’iteka mu rupfu n’izuka by’Umwana wayo, werekanye urukundo akunda muntu kugera ku musaraba. Yigaragarije intumwa ze, n’abandi kugira ngo babe abagabo bo guhamya ibye.


Umuhanuzi Izayi mu Isomo rya mbere, yongeye kutwibutsa iby’itorwa rye. Yatweretse umurimo w’Abamarayika basingiza Nyagasani. Ni Nyirubutagatifu, Uhoraho, Umumugaba w’ ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye. Ibiriho byose bikeshwa na We kubaho kandi bibeshwaho na We. We utubeshejeho dukwiye no kubaho tumubera abahamya n’intumwa. Izayi yerekana uko Imana yamusukuye mbere yo kumutuma bityo ashira igihunga n’ubwoba . yakoresheje umuriro,bityo ikara ryakaga rimumara impungenge asubiza Uhoraho wibazaga uwo aributume. Ndihano ntuma! Buri mukristu wese yakabaye igihe cyose abibwira Nyagasani mu gihe cyose agiye gutagira umunsi cyangwa ijoro. Imana iradutuma buri munsi; ese twumva ibyo idutuma naho idutuma? Kumva ijwi ryayo bisaba guca bugufi no gukingura umutima. Bityo iby’Imana idutuma buri munsi mu Ijambo ryayo twumva, no mu Isakramentu ry’Ukaristiya duhabwa buri munsi ,turusheho kuyamamaza mu batarayimenya n’ abagishidikanya.


Pawulo Mutagatifu arongera kutwibutsa ipfundo ry’ukwemera kwacu: Kristu yapfuye azize ibyaha byacu nkuko byari byaranditswe. Yarahambwe, azuka ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe. Pawulo arerekana n’abo Yezu yabonekeye kandi akavuga ko nawe yamubonekeye (1kor 15,3-8). Pawulo Mutagatifu mu ibaruwa yandikiye Abanyakorinti arongera kutwibutsa aho ukwemera kwacu gushingiye. Urupfu n’Izuka bya Yezu Kristu bitwibutsa ubuzima twagize muri We n’ubwo tuzagira kubera ko twiganye ingendo n’imibereho bye. Ni We nzira, ukuri n’ubugingo. Ngibyo ibyo tugomba guhamya nk’intumwa ze.


Mu Ivanjili, baratubwira itorwa ry’Abigishwa. Abarobyi b’amafi bahindutse abigisha abandi Inkuru Nziza. Baratwereka uguhinduka bitewe n’ibitangaza Yezu akoze.Basize ibyo bari bafite baramukurikira. Natwe Imana idukorera byinshi mu buzima bwacu. Ariko se ni gihe ki nyibera umuhamya mu bandi? Buri wese ni umwigishwa wa Yezu by’umwihariko mu Isakramentu rya Batisimu twahawe, mu ijambo ry’Imana twumva, no mu Isakramentu ry’Ukaristiya duhabwa. Kumva ubutumwa no kwemera kuba intumwa ya Yezu bidusaba kwicisha bugufi, no gutega amatwi, byumwihariko amatwi y’umutima. Ni ngombwa kandi kumenya ko Imana idukorera ibitangaza buri munsi. Byonyine no kuba ukiriho ntagitangaza kiruta icyo. Ariko na none ni ngombwa kumenya gusingiza no gushimira Imana ibyiza itugirira. Yezu adusaba kumubera intumwa muri bagenzi bacu. Kubwira abandi ko nyuma y’ubu buzima buzima hari ubuzima bw’iteka. Kandi ko twese duhamagarirwa gukora ikiza tukirinda ikibi.


Bavandimwe amasomo matagatifu arongera kutwibutsa ko twatowe na Yezu ngo tumubere abahamya b’urukundo yadukunze. Tube abahamya b’urupfu n’izuka bye. Twereke abatamuzi urukundo,ibitangaza n’impuhwe agira. Icyo mbategetse ni uko mukundane ( Yh15,17). Dusabe Imana kuyikunda no gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda. Bityo mu mibereho yacu turusheho kubera abandi Intumwa nyazo.

Mbifurije icyumweru cyiza!


Diyakoni HARERIMANA Théophile


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »