sam.

26

janv.

2013

Amasomo ku Cyumweru cya III Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Umuhanuzi Nehemiya (Neh 8, 1-4a.5-6.8-10)

Hari mu mboneko z’ukwezi kwa karindwi, 1maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa, Uhoraho yari yarahaye Israheli. 2Ezira umuherezabitambo, azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. 3Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko. 4aUmwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti. 5Ezira abumbura igitabo bose bamureba, kuko aho yari ahagaze yabasumbaga uko bangana, maze akimara kukibumbura imbaga yose irahaguruka. 6Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe bati “Amen ! Amen !” Nuko barunama bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka. 8Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira, maze bakabyumva.

 

9Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’Abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati “Uyu munsi weguriwe Uhoraho Imana yanyu ! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije kandi mwirira !” Koko kandi imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira. 10Ezira arongera arababwira ati “Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura ; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.”

       

ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 15)

 

Inyik/Ibyishimo by’Uhoraho ni byo buhungiro bwacu.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Amagambo mvuga n’ibyo umutima wanjye uzirikana,

nibijye bikunogera, wowe Uhoraho,

Rutare nisunga n’umurengezi wanjye !

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyakorinti ( 1Kor 12, 12-30)

 

Bavandimwe, 12mu by’ukuri umubiri ni umwe kandi ugizwe  n’ingingo nyinshi ; ariko izo ngingo zose n’ubwo ari nyinshi zigize umubiri umwe : ni ko bimeze no kuri Kristu. 13Twese twabatirijwe muri Roho umwe ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe. 14Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi. 15Niba ikirenge kivuze kiti “Niba ntari ikiganza nta ho mpuriye n’umubiri”, byakibuza kuba urugingo rw’umubiri ? 16Niba ugutwi kuvuze kuti “Ubwo ntari ijisho nta ho mpuriye n’umubiri”, byakubuza kuba urugingo rw’umubiri ? 17Niba umubiri wose ubaye ijisho, kumva byaherera he ? Niba byose bibaye ugutwi, uguhumurirwa kwaherera he? 18Noneho rero Imana yagennye umwanya wa buri rugingo mu mubiri uko yabyishakiye. 19Yabaye byose byarabaye urugingo rumwe, umubiri wari kuba he ? 20Ingingo rero ni nyinshi, ariko umubiri ukaba umwe.

 

21Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza ngo “Singukeneye”, n’umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Simbakeneye”. 22Byongeye kandi n’ingingo zisa nk’aho ari nta ntege na zo ziba ngombwa, 23ndetse n’izo dukeka ko zisuzuguritse ni zo twubaha cyane, maze izirusha izindi gutera isoni tukarushaho kuzubahiriza. 24Naho ingingo zacu ntizijya ziduhangayika. Cyakora Imana yateye umubiri ku buryo buha icyubahiro ingingo zari zitacyifitemo, 25ari ukugira ngo umubiri utibyaramo amakimbirane, ahubwo ingingo zose zibe magirirane. 26Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro ; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima.

 

27Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze buri muntu ku giti cye. 28Bityo rero abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza ; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi. 29Mbese bose ni intumwa ? Bose se ni abahanuzi ? Cyangwa ni abigisha ? Mbese bose bakora ibitangaza ? 30Cyangwa bafite ingabire yo gukiza ? Bose se bavuga mu ndimi ? Cyangwa bose bazi kuzisobanura ?

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 4, 18)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yohereje Yezu Umugaragu we,

kugeza Inkuru Nziza ku bakene,

no gutangariza imbohe ko zibohowe.

Alleluya.

 

IVANJILI       

 

+ Luka (Lk 1, 1-4 ; 4, 14-21)

1,1Ubwo benshi batangiye kwandika barondora ibyabaye muri twe, 2mbese nk’uko twabigejejweho n’ababyiboneye kuva mu ntangiriro, ari na bo bari bashinzwe kwamamaza ijambo ry’Imana, 3nanjye maze kubaririza neza uko byagenze kuva bigitangira, niyemeje, nyakubahwa Tewofili, kukwandikira ayo mateka nyakurikiranyije, 4ngo umenye nyakuri ukuntu inyigisho washyikirijwe zihamye.

 

4,14Nuko Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose. 15Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima. 16Hanyuma ajya i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye yinjira mu isengero ku munsi w’isabato ; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. 17Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura abona ahanditse ngo

18 “Roho wa Nyagasani arantwikiriye,

kuko yantoye akansiga amavuta,

agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene,

ntangarize imbohe ko zibohowe,

n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe,

19kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani.”

 

20Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza maze aricara. Mu isengero bose bari bamuhanze amaso. 21Nuko atangira kubabwira ati “Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »