Amasomo ku Cyumweru cya II Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 62, 1-5)

1Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. 2Bityo amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya rizatangazwa n’Uhoraho. 3Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho, nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe. 4Ntibazongera kukwita “Nyirantabwa” n’igihugu cyawe ngo cyitwe “Itongo”, ahubwo uzitwa “Inkundwakazi” n’igihugu cyawe cyitwe “Umugeni”, kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse. 5Uko umusore ashaka umugeni w’isugi ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira.

 

ZABURI (Zab 96 (95), 1-2a, 2b-3, 7-8a, 9a.10ac)

 

Inyik/ Nimwamamaze mu mahanga yose ibitangaza by’Imana !

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho !

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

 

Uko bukeye mwogeze agakiza ke,

mwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose !

 

Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,

nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

 

Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

nimuvuge mu mahanga muti “Uhoraho ni Umwami !”

Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyakorinti ( 1Kor 12, 4-11)

Bavandimwe, 4ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe. 5Muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe. 6Uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. 7Koko rero buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose. 8Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi muri uwo Roho nyine. 9Umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi na none muri uwo Roho nyine. 10Umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura. Umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura. 11Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 19, 7.9)

 

Alleluia Alleluya.

Nitwishime tunezerwe kubera iri Sezerano rishya :

hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama !

Alleluia.

 

IVANJILI                

 

+ Yohani (Yh 2, 1-11)

Muri icyo gihe, 1i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye. 2Kandi na Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo. 3Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati “Nta divayi bagifite.” 4Yezu aramusubiza ati “Mubyeyi, ari jye ari nawe ibyo tubigenzemo dute ? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.” 5Nyina abwira abaherezaga ati “Icyo ababwira cyose mugikore.” 6Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Intango yose yajyagamo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’ikibindi. 7Yezu arababwira ati “Nimwuzuze amazi izo ntango.” Barazisendereza kugeza ku rugara. 8Yezu arongera arababwira ati “Ngaho noneho nimudahe, mushyire umutegeka w’ubukwe.” Baramushyira. 9Umutegeka w’ubukwe amaze gusogongera ku mazi yahindutse divayi, atazi aho iyo divayi iturutse, abahereza bari bavomye bo bari bahazi, nuko ahamagara umukwe 10aramubwira ati “Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu !” 11Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »