mer.

16

janv.

2013

Inyigisho k'umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani

AMASOMO:

Isomo rya mbere: Iz 40, 1-5.9-11

Zaburi: Zb 103, 1-4.24.25.27-30

Isomo rya kabiri: Tt 2, 11-14; 3, 4-7

Ivanjili: Lk 3, 15-16.21-22  

                   

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe. Umunsi mukuru mwiza wa Batisimu ya Nyagasani. Uyu ni umunsi mukuru ukomeye ku bakristu Gatolika kuko utwibutsa ko Kristu yadufunguriye umuryango w’ubucungurwe kandi muri Batisimu tukaba ibiremwa bishya.

 

Mu masomo Kiliziya yatugeneye uyu munsi, by’umwihariko mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi aribanda ku ihumure ry’umuryango wa Israheli. Iri humure rije nyuma y’igihe kirekire uyu muryango ujyanywe bunyago i Babiloni aho wahuriye n’ibibazo byinshi. Icyo abahanuzi bahurizagaho ni uko amakuba uyu muryango warimo yari agiye kurangira bityo ibitotezo kuri wo bigasigara ari amateka. Umuhanuzi Izayi araboneraho kwibutsa abigishwa be inshingano z’umuhanuzi w’ukuri arizo guhumuriza umuryango w’Imana, kuwurinda ibyago, kuwushishikariza umuco w’imbabazi no kuwukangurira gukunda igihugu Imana yawuhayeho umurage. Twumvireho kuko natwe iyi ngabire twayihawe. Ijwi ry’Imana ubwaryo rirarangurura ridusaba gutegura inzira za Nyagasani. Kugira ngo Israheli itegure inzira za Nyagasani byayisabaga kuva I Babiloni ikajya I Yeruzalemu mu murwa muhire. Mu nzira uyu muryango uzahura n’ibibazo, ibigeragezo n’umunaniro bigereranywa n’ubutayu uzambukiranya ariko ntacyo bizawuhungabanyaho kuko Imana izawugenda imbere. Uru rugendo ruzawubera nk’ibirori. Ni koko rero kuva mu bucakara bw’icyaha werekeza mu ikuzo rya Nyagasani ni ibirori. Iyi nzira y’umuryango wa Israheli yo kuva I Babiloni werekeza I Yeruzaremu, mu ivanjili twayigereranya n’iya Yohani Batisita ugomba gutegura imitima y’abantu ngo yakire Yezu Umukiza n’umwami wa Yeruzalemu nshya isimbura iyo uyu muryango wari utuyemo mbere y’ijyanwabunyago. Umuhanuzi Izayi kandi arasabwa kujya ku musozi muremure akarangurura ubutumwa bw’uhoraho. Muri Bibiliya tubona abahanuzi n’abantu batandukanye bigishiriza ku misozi. ingero zifatika ni nk’urwa Eliya ku musozi wa Karumeli,  Musa ahabwa amategeko 10 y’Imana… Umusozi wagaragazaga ahantu hatagatifu kandi hakorerwa isengesho naho ikibaya kikaba ahantu h’ibyago, ibyaha, amakuba na za nyiramubande. Ntawazamuka agasozi ntacyo agiye gukorayo kuko bisaba kwiyuha akuya. Urangije kukazamuka aricara akaruhuka kandi n’uko umubiri utakaza ibyuya uba uruhuka uniyungurura. Byongeye kandi umuntu uri hejuru y’agasozi aba areba ibyiza Imana yaremye hasi ye kandi agahuhwa n’akayaga keza ko mu mpinga. Iyo yagiye gusenga rero ni mahire kandi byoroshye guhura na Roho Mutagatifu kuko aza mu kayaga gahuhera. Iri  somo riratwereka Izayi abona intumwa yiruka amasigamana iva I Babiloni igana I Yeruzalemu izanye Inkuru  nziza. Babiloni yari iherereye ahantu h’ikibaya naho Yeruzalemu iri ahirengeye. Bityo, I Babiloni hafatwaga nk’umurwa w’abanyabyaha naho I Yeruzalemu  hagafatwa nk’umurwa mutagatifu. Yagiye ahirengeye kugira ngo ahanure irokorwa n’itahuka ry’umuryango w’Imana. Uyu muryango wa Israheli wiyemeje gusubira I Yeruzalemu wicishije bugufi. Ikibigaragaza ni uko wahisemo ko imfungwa n’insuzugurwa ziwurangaza imbere n’amabendera y’umutsindo kugira ngo werekane ko Imana yawumvise ihereye ku baciye bugufi.

 

Mu Ivanjili yanditwe na Luka turumva rubanda yitiranya Yohani na Kristu. Impamvu ni uko ibyo Yohani yakoraga, birimo kwigisha no kubatiza yabikoranaga ubuhanga n’ububasha bidasanzwe.  Yigishaga cyane ku mperuka no ku bihano bikomeye Imana izaha abanyabyaha banze kwisubiraho,  hanyuma intungane zikajya mu ijuru. Cyakora umunyabyaha yahabwaga amahirwe yo kwisubiraho no guhinduka bikagaragazwa no guhabwa Batisimu.  Abahabwaga batisimu bibizwaga mu mazi na Yohani kandi bigakorerwa muri Yorudani byongeye bikabera mu ruhame. Icyari kigamijwe ni ugusukura umutima witegura ukuza kwa Nyagasani. Aje asumbya ububasha Yohani kuko we azabatiriza muri Roho Mutagatifu no mu muriro ugereranije na Yohani wakoreshaga amazi gusa. Kubatiriza muri Roho Mutagatifu byagaragazaga ko Yezu azakoresha ububasha buturutse ku Mana ubwayo. Bigaragaza kandi ububasha bwa Yezu kuri shitani n’ingoma ye. Kubera ububasha budasanzwe bwa Kristu azirukana amashitani akoresheje ububasha bwa Roho Mutagatifu ari na we ugaragaza niba ikintu gituruka ku Mana. Batisimu ya Yezu izaruta iya Yohani nk’uko igikorwa cy’Imana kiruta igikorwa cya Muntu, kandi nk’uko ibikorwa bya Roho bisumba ibikorwa bifatika nk’amazi n’ibindi.  Na Yohani ubwe nk’integuza ya Kristu yemeza ko adakwiye no gupfundura udushumi tw’inkweto za Yezu. Uyu murimo wakorwaga n’abacakara none Yohani arigisha ko adakwiye no kuba umucakara wa Yezu ahubwo ko ari hasi ye. Yohani yicishaga bugufi bishoboka kugira ngo abashe kumvikanisha ububasha bwa Yezu. Yezu azabatiza kandi anuzuze uburyo Yohani yakoreshaga. Nk’uko batisimu y’amazi atemba yasukuraga umubiri, igakiza ubwandu n’ubusembwa bw’umubiri ni nako Umukiza azasukura abana b’Imana abakiza ubwandu bwa Roho, ayikiza ibyaha. Yezu azabatiriza kandi mu muriro. Umuriro wakoreshwaga mu kuyungurura zahabu, mu gutwika imishishi nyuma yo guhunika ingano no mu gutwika ibiti bitera imbuto. Uyu muriro urerekana ibihano bikaze bizahabwa abanyabyaha banze kwisubiraho ku munsi w’imperuka. Batisimu yo muri Roho Mutagatifu n’umuriro ishushanya gucira abantu urubanza no kubahana. Mu gihe cya Yohani abayahudi benshi bazaga kubatizwa. Na Yezu yaje kubatizwa. Uku kubatizwa kwa Yezu ntikuvuga ko nawe yari afite icyaha ahubwo kwari ukwerekana ko akunda n’abanyabyaha, akifatanya nabo agamije kubakiza. Roho Mutagatifu kandi ntahwema no gusanga intungane akazuzuzamo imbaraga, ubuhanga n’impano z’ikirenga. Ni k’ubw’iyi mpamvu Yezu ububasha bw’umusumbabyose bwamumanukiyeho hanyuma akamwohereza kwamamaza inkuru y’umukiro. Iyo umuntu abatijwe ntaba agomba kubyicarana ahubwo agomba kwamamaza iyo neza yo kuvuka bundi bushya. Yezu abatiza, ikimenyetso cy’inuma cyamanutse mu ijuru. Inuma ishushanya amahoro kandi muri batisimu twakira Roho Mutagatifu utanga amahoro. Yezu ni umwami w’amahoro wakira abantu bose. Ijwi kandi ryaturutse mu ijuru ribwira Yezu na rubanda riti”uri umwana wanjye nakwibyariye none.” Tugendeye kuri iri jwi ry’Imana, tugafata na Roho Mutagatifu ugaragazwaga n’ikimenyetso cy’inuma na Yezu ubwe duhamya iyobera ry’Ubutatu butagatifu rikunze gukurura impaka iyo tuganira n’abakristo b’amatorero anyuranye. Data, Mwana na Roho Mutagatifu baruzuzanya kandi nibo batanga ubuzima. Muri make rero iyi vanjili iratumurikira inkomoko ya Batisimu duhabwa mu Butatu butagatifu kandi inatwereka ko na Nyagasani yayihawe.  Ababonye Yezu abatizwa batashye basingiza Imana natwe twahawe Batisimu ya Kristu tugenze dutyo.

 

Naho mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo yandikiye Tito aragaragaza ko muri Batisimu ineza y’Imana yigaragariza ku bantu bose. Uwabatijwe yirinda kugomera Imana kandi akarangwa n’imigenzo ikurikira: ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana. Uwubahirije iyi migenzo ntazabura kubona ikuzo rya Kristu. Dusabe Kristu atwigarurire kandi duharanire kugira umwete wo kugera ku cyiza dutera ikirenge mu cye. Gusa Imana ntidukiza igendeye ku byo dukora ahubwo igirira urukundo idukunda. Ku bw’impuhwe zayo idukirisha icyuhagiro, ni ukuvuga Batisimu nk’iyo Kristu yahawe. Batisimu tuyikesha kuvuka bwa kabiri, guhinduka intungane n’abantu bashya muri Kristu, gusenderezwa bwa kabiri, guhinduka intungane n’abantu bashya muri Kristu, gusenderezwa Roho Mutagatifu no kugira uburenganzira ku murage w’ubugingo bw’iteka.

 

Bavandimwe, dufate umugambi udahinyuka wo gukomera ku masezerano ya Batisimu. Babyeyi mukangurire abana banyu n’urubyiruko muri rusange gusubira ku isoko y’ubukristu, maze twubake ejo hazaza hazira ubuhakanyi.

 

Bikiramariya Umwamikazi wa Kibeho, Udusabire.

                                                                                                                              

Diacre NIYITANGA Principe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »