ven.

04

janv.

2013

MURI PARUWASI YA NYINAWIMANA BIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’UMURYANGO MUTAGATIFU HAMWE NA NYIRICYUBAHIRO MGR SERVILIYANI NZAKAMWITA UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA BYUMBA.

Ku munsi w’umuryango mutagatifu wabaye tariki 30/12/2012 muri Paruwasi ya NYINAWIMANA abagize IHURIRO RY’INGO RYA PARUWASI hamwe n’abagize ihuriro URUMURI RW’INGO bifatanije n’Umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba Mgr Serviliyani NZAKAMWITA. Yabaturiye igitambo cya Misa aho yanatanze isakaramentu rya Batisimu ku bana bato akikijwe na P. JMV DUSHIMIYIMANA (Econome wungirije wa Diyosezi) hamwe n’abasaserdoti bo muri iyi Paruwasi ; P. Isaïe NKURUNZIZA (Padiri mukuru), P. Faustin MUNGARURIYE (Padiri wungirije), P. Bonaventure UFITEYEZU(Padiri ushinzwe umutungo wa Paruwasi).


Mu masomo matagatifu yazirikanweho hibutswaga agaciro k’umuryango imbere y’Imana. Mu nyigisho yatanze, umwepiskopi yasobanuye ko urugo rutagatifu rw’i Nazareti ari irebero ry’ingo zose z’abashakanye gikristu kuko muri rwo Imana yatanze imigisha yose yageneye umuryango bityo urugo rukaba ari irebero n’irango ry’ubuzima ndetse n’isoko y’ubuzima; aho buvukira, burererwa, aho bukurira. Urugo ni igicumbi cy’imigenzo myiza n’ubuntu Imana yahaye abantu. Kristu Umukiza ntiyaje nk’ikimanuka yabyawe na Bikira Mariya, ahabwa igisekuru na Yozefu kandi akura yumvira, anubaha. Urugo rubereyeho gufasha Imana kurema bityo kurusenya bikaba gusenya ibyo Imana yubatse. Icyaha cyahungabanije umuryango ariko Imana iwusezeranya Umukiza, nuko uwo Mukiza avukira mu rugo rwa Mariya na Yozefu. Aba mbere mu kubahiriza inshingano z’urugo ni abarugize kuko kurwubaka atari umukino ahubwo ari umuhamagaro n’ubutumwa akaba ariyo mpamvu abagiye kurushinga basaba umugisha yaba ababyeyi, inzego bwite za leta ndetse na kiliziya kuko ibi byose bihagarariye Imana. Umwepiskopi yakomeje agira ati “ Abasore n’inkumi bakora imirimo igenewe abashakanye ni UBUKUBAGANYI […]umurimo w’abashakanye ugenewe kurema bityo rero ni umurimo mutagatifu”.


Mu kongera kubaka umuryango Imana yawujemo maze iwuvukiramo kandi iwusubiza indangagaciro zawo: urukundo, kwiyubaha, kwiyumanganya, gusaba imbabazi…

Umwepiskopi yasoje inyigisho yibutsa ko IHURIRO RY’INGO ari ukwiyibutsa inshingano z’abashakanye n’agaciro urugo rufite.

Kuri uyu munsi kandi abagize ihuriro “URUMURI RW’INGO” babatirishije abana babo bavutse mu mwaka wa 2012. Umunsi biteguye bakora isengesho rya noveni yo gushimira Imana. Nk’uko byatangajwe n’umuryango umwe mu miryango igize URUMURI RW’INGO, yavuze ko batangiye ari imiryango 7 mu mwaka wa 2009 none ubu bamaze kuba imiryango 18. Iri huriro URUMURI RW’INGO rifite umwihariko wo guhuza imiryango ivuye mu madiyosezi atandukanye; ubu abamaze kuryitabira baturuka mu madiyosezi ya  BYUMBA, KIGALI na BUTARE. Mu ntego bafite harimo kunoza imyemerere yabo noneho inshingano zikaba: Kubumbatira ubusugire bw’ingo, kwihanganirana, kwirinda irari, kubabarirana, kurerera Imana no guharanira amahoro. Ibyo bashaka kugeraho mu minsi iri imbere ni ukugeza ubutumwa bwabo mu maparuwasi yose bahereye ku ya diyosezi ya Byumba barushaho kwisunga Umuryango Mutagatifu. Uyu muryango uhagarariye iyindi washimiye Padiri JMV DUSHIMIYIMANA wabahurije hamwe kuri paruwasi ya Nyinawimana igihe yari ayibereye padiri mukuru n’ukuntu adahwema kubaba hafi.


Uhagarariye ihuriro ry’ingo rya Paruwasi yavuze ko ubu mu ihuriro ryabo bashyizeho amakomisiyo yigabanijemo ibyiciro: ingo zibana, ingo z’isugi, ababana badasezeranye, abakobwa babyariye iwabo. Mu kwitegura uyu munsi hakozwe noveni bisunze Urugo Rutagatifu. Yanavuze ko ubu ihuriro ryabo rimaze gutera imbere ku buryo rijya no gusura andi maparuwasi aho ryasuye iya KAMONYI, Diyosezi ya KAGBAYI, rikanahatangiza ihuriro ry’ingo. Ni naryo ryabyaye ihuriro URUMURI RW’INGO.

 

Mu byo riteganya gukora muri uyu mwaka w’Ukwemera, harimo kujya ryibuka amasabukuru, gukora forumu ifite insanganyamatsiko “Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye”. Ibindi bazakomeza gukora ni: kubabarirana, kubwizanya ukuri, gusangira byose, gutoza abana babo imigenzo nyobokamana, gutuza Imana mu ngo zabo basaba Imana kubakomeza.


Mbere yo gutanga umugisha Umwepiskopi mu butumwa yatanze yashimiye ihuriro ry’ingo rya Paruwasi ya NYINAWIMANA ryabyaye URUMURI RW’INGO yongeraho ko abantu baminuje(Intellectuels) ndetse n’abagaragara nk’abafite amikoro ahagije kenshi bataboneka maze atuma abagize iri huriro ku bo muri izo nzego. Umwepiskopi yifurije aya mahuriro yombi gukomereza aho kandi ayizeza ko ibyo bashaka kugeraho yabyakiriye kandi azajya ibisabira kandi ashimangira ko imbuto za gahunda y’ikenurabushyo ry’IHURIRO RY’INGO zirimo kugenda zigaragara. Abifuriza umwaka mushya muhire ati: “uzatume twongera gutunga Imana kandi tuyigeze ku bandi."

 

NZABAMWITA Aimé Dieudonné


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »