lun.

24

déc.

2012

Inyigisho y’Umunsi Mukuru wa Noheli : Misa yo mu museke

AMASOMO:

Isomo rya mbere: Iz 62, 11-12;   Zaburi : 96, 1.6, 11-12

Isomo rya kabir: Tito 3, 4-7

Ivanjili : Lk 2, 15-20

 

Aleluya, aleluya « Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru,  kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro » ( Lk 2, 14), aleluya.

 

Bakristu bavandimwe, Noheli Nziza !

« Umukiza araje, atashye iwacu, tumwakire, tumujyane iwacu ». Amasomo y’uyu munsi afite ibanga rikomeye aduhishurira k’Ukwigira umuntu kwa Jambo, Yezu Kristu wahozeho kuva kera na kare. Mu isomo rya mbere Umuhanuzi izayi arabwira umuryango wa Isiraheli wari warajyanywe bunyago ko ugiye kongera gutahuka ugasubira gusengera i Yeruzalemu mu Ngoro y’Uhoraho. Umuhanuzi aributsa Israheli ko itigeze itereranwa agira ati « Dore Umukiza wawe araje » Uwo Mukiza ni Emanweli « Imana-turi-kumwe»(Iz 62, 11). Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko aje gutegeka ; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere »          (Iz 40, 10). Nk’uko Ibyanditswe bitagatifu bibigaragaza, Uwo Mukiza ni Yezu waje yicishije bugufi, mu ruhinja ruryamye mu kavure, Umwami w’abaciye bugufi, abakene.None se si we wavuze, ati « Murahirwa mwe abakene, kuko Ingoma y’Imana ari iyanyu » (Lk 6, 20). Ese uwo Yezu Kristu ni nde? Muri gatigisimu batwigishije ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana Data wa twese udukunda, kandi ngo nitumara kurangiza imirimo dushinjwe ku isi azatugeze mu bugingo bw’iteka.

 

Buri mwaka duhimbaza umunsi mukuru wa Noheli (Ivuka ry’Umukiza). Umunsi mukuru wa Noheli tuwuhimbaza mu birori bimara iminsi umunani. None se muvandimwe kuri wowe nanjye Yezu Kristu ni nde ? Twese tuzi ko Yezu ari Umwana w’Imana ndetse n’amashitani arabizi. Ariko se akarusho kacu ni akahe ? Kumenya Yezu kristu bijyana n’ubuyoboke. Nk’uko Yohani mutagatifu Intumwa abivuga, Jambo « yaje mu be, ariko abe ntibamwakira » (Yh 1,11). Mu nyigisho nyinshi duhabwa n’amasomo y’uyu munsi yifitemo ubukungu bukomeye, ndifuza ko twazirikana ku ngingo imwe igira iti « Umukiza araje atashye iwacu, tumwakire, tumujyane iwacu ».

 

Mu Ivanjili ya Luka (Lk 2, 15-20) twumvise abashumba bajya kureba iby’Inkuru idasanzwe kandi ishimishije malayika yababwiye ati « None, mu mujyi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani. Dore ikimenyetso kimubabwira : murasanga uruhinja rworoshe utwenda, ruryamye  mu kavure » (Lk 2, 11-12).

 

Abashumba bakimara kumva iyo Nkuru Nziza bataye amatungo yabo bajya kuramya Umukiza babisanga uko malayika yabibabwiye : « Nuko bagenda, bihuta, basanga Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu kavure » (Lk 2, 16). Bamaze kureba barahindutse ndetse batangariza bose ibyo babonye n’ibyo bari babwiwe byose. « Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’ibyo bari babwiwe » (Lk 2,20). Umwana w’Imana yaremye byose, yavukiye mu bukene bukabije. Ngaho irebere nawe Umwana w’Imana aryamye mu kavure amatungo anyweramo amazi, imbeho y’ijoro imumereye nabi arimo gushishira, ntawe umwitayeho. Iyo Yozefu na Mariya bataba barigishijwe bihagije n’Ibyanditswe bitagatifu kubonera Imana mu bigeragezo,  ntibaba baremeye ko uwari utegerejwe n’agasigisigi ka Isiraheri, ari we wavuka mu gihe gikomeye nk’icyo barimo. Twibuke ko Yezu Kristu yavukiye i Betelehemu ho muri Yudeya igihe Yozefu na Mariya bagiye kwibaruza kwa Kayizari Ogusto, umwami wa Yudeya. Ngaho reba uwo Mubyeyi uzerera mu macumbi yose ashaka aho yabyarira Umugenga wa byose ; aho ageze hose bakamutera utwatsi nta n’umwe umwitayeho, uretse ikiraro cy’amatungo n’akavure k’amatungo nako kadasukuye. Nta n’umwe Nyagasani yahishuriye iryo banga rikomeye uretse abaciye bugufi, abashumba babimenyeshejwe n’abamalayika. Iyo bariya bashumba batabihishurirwa n’abamalayika, ntibari kwitabira Inkuru Nziza y’uko bene Adamu bahawe Adamu mushya, umucunguzi wigaragariza mu ishusho ry’uruhinja rutabonye ahandi heza rwashyirwa, uretse mu kavure.

 

Bavandimwe, ikigaragaza ibirori bya Noheli ni ibirugu byubakwa muri Kiliziya, muri za shapeli n’ahandi hantu hagaragara dushobora gukorera isengesho. Ese ibyo birugu tubyubaka no mu mitima yacu ko ariyo ngoro ye ashaka guturamo ? Yezu Kristu ntahwema kutugenderera. Nk’uko byagenze igihe cya Mariya na Yozefu, n’ubu aza igihe tutamutegereje buri munsi kutugenderera iwacu mu rugo, mu muryango remezo, mu makoraniro, kugira ngo avugurure imitekerereze yacu ku Mana. Ese arahadusanga? Niba se ahadusanga turamwakira ? Tumwakira dute ? Bariya bashumba hari byinshi twabigiraho. Reka tubigireho ibintu bibiri by’ingenzi:

 

1. Gusiga ibitubuza kwegera Yezu : Bariya bashumba babaga ku gasozi baragira amatungo yabo, bumvise Inkuru idasanzwe basize amatungo bajya kuramya Umukiza ; kuko kuri bo abarutira byose. Igitangaje ni ukuntu bagiye bihuta nk’uko Bikira Mariya amaze kwakira Inkuru nziza ko agiye kuzabyara Umucunguzi atayihereranye, ahubwo « yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mujyi wa Yuda » (Lk 1, 39) ajya kumenyesha mubyara we Elizabeti ibitangaza Ushoborabyose yamukoreye ( Lk 1, 49). Natwe tuzi neza ko ibyo dutunze byose tubikesha Nyagasani, ariko hari igihe usanga bitubuza kubona Yezu no kumubera abahamya.

Muri ibyo twavugamo ubukungu bukabije butuma twumva ko Imana ari iy’abakene. Ushobora kuvuga uti « Ko mfite byose (umugore, abana, ibyo kurya bihagije, ikigendesho (igare, ipikipiki, imodoka), abakozi, ibyo kwambara, inzu nziza ijyanye n’icyerekezo 2020, nta mvura igwa ngo insange mu nzu, iyo Mana harya n’iki naba ngiye kuyisaba ? Ahubwo izaze nyifashe.

Ibyo dutunze nibitubere imbarutso yo kurangamira Uwabiduhaye. Imana si iy’abakene n’abatindi. Ariko n’ufite duke dushobora kumubera inzitizi, aho kujya gushimira Imana imuha kurama no kuramuka, akibwira ati « Jyewe se Imana iranzi, yamenya se ntiyankura mu bukene bumbuza gukira nk’abandi ? » Umuhire Tereza w’i Calicuta (Kalikuta) yagize ati « umukene mubi ni utamenya kubaha Imana no kurangiza ugushaka kwayo ». Umunyarwanda we ati «  umutindi mubi ni utamenya uwamuhaye. » N’ubwo twifuza ko Imana yatwereka ko idukunda iduha gutunga tugatunganirwa, ivuka rya Yezu Kristu riranatwibutsa kwemera ko ishobora no kwiyerekanira mu bigeragezo kimwe no mu buzima buciye bugufi. Umuntu ucengerwa n’igitangaza cyo kwigira umuntu kwa Jambo, ibyo atunze, byaba bike cyangwa byinshi, ntibyakagombye kumutwara wese ngo bimubuze kunoza umubano we n’Imana.

 

2. Twakire Yezu, tumujyane iwacu : Igikunze kugaragara ku minsi mikuru isoza umwaka (Noheli n’Ubunani) ni ukwishimisha bijyanye no kunywa bigeza n’aho hari abo bigiraho ingaruka mbi zirimo gukubitwa, gukora impanuka mu muhanda kubera ubusinzi, kwitura mu mikoki, gutwarwa n’amazi kubera gutaha nijoro, urupfu n’ibindi bikorwa bibi bitakagombye kugaragara ku mukristu, kuko bimusebya bikageza n’aho bimwambura ubuzima cyangwa bikamutera ubusembwa atazakira. Ni nde bakubitiye mu kabari, ni kanaka ; ni nde wibye ni kanaka ; ni nde wasambanye, ni kanaka ; ni nde wishyingiye ni kanaka ; ni nde wakubise umugore we, ni kanaka ; ni nde wahukanye, ni kanaka ; ni nde wacyuye umugore wa kanaka, ni kanaka. Iliste ishobora gukomeza.  Aha buri wese yashyiramo izina rye akareba niba koko abera Yezu Kristu umuhamya. Uwumva hari intambwe nziza yateye nakataze, uwumva hari aho yaguye, nabyukane ingoga akurikire Kristu. Bariya bashumba batashye babwira abahisi n’abagenzi ibyiza babonye. Natwe Yezu Kristu tumujyane iwacu. Tumutuze mu buzima bwacu, aduhindure tube bashya. Kuba Yezu yaravukiye mu kavure n’uko yabuze icumbi. Ese twe twiteguye kumucumbikira ? Imbeho imutitiza ni njyewe, ni wowe, ni uriya ; kuko inzu yanjye narayipakiye iruzura sinabona aho ndaza Yezu. N’ubwo abashumba bari bafite amatungo bagombaga kwitaho, ntibyababujije kujya kuramya Yezu no gutangariza abandi Inkuru Nziza y’Ivuka ry’Umucunguzi. Iyo umushyitsi ukomeye aje atugana, turisukura, ihene ziba mu nzu tukazijyana hanze, inzu tukayisukura neza, tugakubura, tugaharura imigenderano, tugatera insina bigaragaza ko tumwishimiye. Iyo yakiriwe n’isuku nke aradutahana. Ese twebwe inzu zacu, imitima yacu ikereye kwakira Yezu ? 

 

Mu isomo rya kabiri (Tito 3, 4-7) Pawulo aradushishikariza kurangwa n’impuhwe n’ubutungane agira, ati « Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, yaradukijije itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu » (Tito 3, 4-5). Igihe duhabwa Batisimu twakiriye Yezu dusezerana kwanga Shitani, gukurikira Yezu Kritu no kumwamamaza. Uwakiriye Yezu Kristu abigaragariza mu mibereho ye ya buri munsi. Tubisabirane !

Diyakoni Eugène IYAKAREMYE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »