sam.

15

déc.

2012

Inyigisho ku Cyumweru cya III cya Adiventi, C

AMASOMO: Sof 3, 14- 18a ;Fil 4,4-7 ; Lk 3, 10- 18 3, 10- 18


Bakristu bavandimwe tugeze ku cyumweru cya gatatu cya Adiventi. Nk’uko bizwi, icyumweru cya kabiri n’icya gatatu batubwira Yohani Batista integuza ya Nyagasani: “ Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana izina rye rikaba  Yohani. Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo Rumuri…” (Yh 1,6). By’umwihariko ariko, icyumweru cya gatatu ni icy’ ibyishimo (Gaudete), kwishimira ko Nyagasani ari hafi kuza muri twe. Kiliziya yaduhaye ibihe byinshi mu mwaka ngo tubone uburyo bwo kwibuka ibyerekeye Yezu Kristu, uko yabayeho, ibyo yakoze tukabisubiramo kandi tukabitekerezaho kurushaho.


Igihe cya Adiventi kitwibutsa imyaka myinshi abakurambere bacu bategereje umucunguzi; ni igihe kidufasha kwitegura ivuka rya Yezu Kristu. Iri jambo gutegereza rihishe byinshi kuko uwo dutegereje si ubwa mbere aje; yaraje, ahora aza kandi azagaruka. Tumutegereje kuri Noheli ngo twongere twibuke tuzirikana ivuka ry’uwaducunguye; buri munsi turamutegereza kuko tuba tumukeneye mu buzima bwacu bwa buri munsi cyane cyane iyo dusumbirijwe; buri wese kandi amutegereje kuri wa munsi, ya saha ya buri wese yo gusezera kuri iyi si y’icumbi; twese dutegereje kandi ihindukira rye yuje ikuzo, umunsi utazwi ndetse wadutungura n’iyi Noheli itaragera. Duhore turi maso.


Gutegereza bijyana no kwitegura, iyo umubyeyi yegereje kubyara, atangira kwitegura agura ibyo azakenera kuri uwo munsi; iyo ufite urugendo nabyo ni uko ushaka impamba…ntawategura ibintu byose ngo abishobore ahubwo areba iby’ingenzi, bikarushaho iyo witeguye umushyitsi ukomeye, iyo asanze byose ari “tayari” aragushima, yasanga ntacyo wakoze ngo umwitegure neza akakugaya cyane iyo ari wa mushyitsi ugufiteho ububasha. Yezu rero ntatinya kutugaya cyangwa kudushimira iyo byagenze neza.


Icyumweru cya gatatu ni icy’ibyishimo, n’amasomo y’uyu munsi yabigarutseho: umuhanuzi Sofoniya ati: “… ishime unezerwe mwari w’i Siyoni, Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe akurimo rwagati, ntuzongera gutinya ukundi ibyago…”. Ibi byishimo ariko ntabwo bishingiye mu kwishimisha no gushimisha gusa abo muvukana, ni ibyishimo biterwa no gukora ugushaka kw’Imana, guhinduka, kwiyibagirwa ukibuka ukeneye ubufasha bwawe.

 

Nicyo Ivanjili y’uyu munsi idushishikariza: “ … ufite amakanzu abiri nagabane n’utayafite: n’ufite icyo kurya nagenze atyo. Nguko ugutegereza nyako, nguwo uzavukisha Yezu mu mutima we, mu gihe hari abandi bamubonye mu kirugu gusa cyubakishije ibyatsi, nyamara ikirugu nyacyo ari imitima yiteguye kumwakira; nguwo uzasimbuka rwa rubanza rw’intabera. Ako kabando k’iminsi niko Pawulo yibukije abanyafilipi duhagarariye muri aka kanya agira ati: “ …ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose … nimusenge Imana muyinginga kandi muyishimira…”


Muri iyi Vanjiri kandi abantu banyuranye barabaza Yezu icyo bakora ngo bakore neza kurushaho “que faire pour bien faire?”, buri wese aribaza ntawe ubariza undi bitewe n’urwego arimo n’icyo akora: “… Yohani abwira abasoresha ati ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe…” buri wese uko duteraniye aha, nawe abaze icyo kibazo Yezu maze Yezu amubwire icyo agomba gukora. Uri padiri? Igisha ijambo ry’Imana, ukomere ku isezerano mwagiranye witangire abo waragijwe. Uri muganga? Vura abarwayi ubereke umutima mwiza kandi ubahumurize? Uri umufundi? Irinde kunyereza agasima ka shobuja. Uri umucuruzi? Wishakira inyungu mu kwica umunzani, ikiruta ni uko wakunguka make aho kungukira ku mukene ukazabura ubugingo.

 

Muri iki gihe aho benshi bishimira imyanya y’abandi, akumva iby’abandi aribyo bimukwiriye, byaba ngombwa ukamwikiza ngo wigarurire ibye, Yohani batista araduha urugero rwo kwicisha bugufi, kunyurwa n’umwanya uriho, ukubaha buri muntu ukirinda ishyari: “ njyewe mbatirisha amazi, ariko ugiye kuza andusha ububasha kuko azabatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro…” Yohani Batista arashaka kutubwira ko Roho Mutagatifu ahindura imyumvire, n’umuriro ukotsa ibigirwamana ukanasukura imitima.

Mbifurije Imyiteguro myiza ya Noheli.


Diyakoni Ildephonse GATETE, Seminari Nkuru ya Nyakibanda


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »