Gufungura ku mugaragaro ishuri rya Maryhill Girls Secondary School

Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita n’Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’uburezi bafungura ku mugaragaro ishuri rya Maryhill Girls Secondary School.
Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita n’Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’uburezi bafungura ku mugaragaro ishuri rya Maryhill Girls Secondary School.

Ku itariki ya 9/12/2012 ku musozi wa Mirama mu karere ka Nyagatare, Musenyeri Seriviliyani  NZAKAMWITA ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi bafunguye ku mugaragaro ishuri ry’abakobwa rya Maryhill Girls Secondary School riri muri Paruwasi ya Nyagatare, mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba.

 

Muri uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya missa cyayobowe na Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita akikijwe n’abasaseridoti, habayeho kuzirikana no gusabira Nyakwigendera Inyumba Aloysia wabaye intwari mu gutangiza iri shuri no kuryitaho. Hatanzwe kandi ku banyeshuri amasakaramentu ya Batisimu, Ugukomezwa n’Ukaristiya.


Mu nyigisho ye, Musenyeri yabwiye abari mu gitambo cya missa ko iki gihe ari icy’Adventi kikaba gisaba buri mukristu gukingurira Imana umutima no gutegura neza amayira ya Nyagasani, akaza mu be yisanga. Imana ishaka ko abakristu bayakira biteguye bakaronka umukiro w’ubuzima. Yongeyeho ko ari ishema ry’abakristu bose kubona Yezu Kristu yaraje mu be, n’ubu akaba aza abasanga. Ni ngombwa rero kwakira uwo mukiro, kandi abawakiriye bakawugeza ku bandi. Musenyeri yavuze ko Roho Mutagatifu ariwe utuma abakristu bashobokerwa no gukora ibitunganye. Bityo rero, buri wese mu ngabire afite aba akwiye kuzibyaza imbuto za Roho Mutagatifu.


Nyuma y’igitambo cya missa hakurikiyeho gufungura ku mugaragaro iri shuri ry’abakobwa rifite inyubako nshyanshya zigizwe n’amashuri, laboratoires, isomero, uburaro n’ibindi.


Mu ijambo ry’Umuyobozi w’iki kigo Sr Mukaminega Annonciata yashimiye ihuriro rya MOGAR (MARYHILL OLD GIRLS ASSOCIATION RWANDA) rigizwe n’abize mu gihugu cya Uganda i Mbarara mu ishuri ryitwa Maryhill ry’abakobwa gusa. Ubumenyi bahakuye nibwo bwatumye bagira umutima mwiza wo gushinga ikigo mu Rwanda cyitwa Maryhill Girls Secondary School kiri mu karere ka Nyagatare guhera mu mwaka wa 2011. Yashimiye Diyosezi ya Byumba yemeye gufatanya n’iri huriro rya MOGAR mu bikorwa byo kubaka no kuzamura iki kigo. Yashimiye kandi ababyeyi bemeye kuzanamo abana babo mu gihe ikigo kitari kimeze neza. Yatangarije abari aho ko intego y’ikigo ari ukurera abana b’abakobwa bagatozwa imyitwarire myiza n’ubupfura bakazavamo abayobozi beza babereye igihugu  na kiliziya.


Muri iryo shuri ryubatse ku musozi wa Mirama hari ishami rya PCB (Physics,Chemistry and Biology), andi mashami azafungurwa umwaka utaha. Iki kigo cyatangiranye n’abanyeshuri bagera kuri 40 mu mwaka wa 2011, ariko ubu mu mwaka wa 2012 bagera ku banyeshuri 110, umwaka utaha ikigo kirateganya kugeza 300 kuko intego y’umubare w’abanyeshuri ari nibura 750 mu myaka iri imbere.


Zimwe mu nzitizi bafite hari ukutagira mudasobwa zihagije mu kigo nubwo icyumba cyazo cyabugenewe kimeze neza. Mu isomero (library) nta bitabo birimo bihagije. Hakenewe kubaka amacumbi y’abarimu no kurangiza neza amwe mu mashuri. 

Muri uwo muhango, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi, Sharon Haba, yashimiye cyane abagize iki gitekerezo cyiza cyo guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa, yatangaje ko Leta y’u Rwanda nayo ishyigikiye kwigisha abana b’abakobwa bityo amateka agahinduka abana bose bakiga ndetse by’akarusho abakobwa bakiga sciences.


Yijeje abari aho ko Leta izakomeza kuba hafi iki kigo, aho bishoboka hakabaho guterwa inkunga ariko kandi ikigo kigakomeza gukora neza kugira ngo kibe intangarugero. Yavuze ko imbuto yatewe yakomeza ikuhirwa, iki kigo kigakomeza kigakura. Yifuje kandi ko iki kigo cyazabera abaturage bahaturiye umusemburo w’ibyiza. Ibikorwa byacyo bikagaragara mu kigo no hanze yacyo.


Muri iyi mihango yo gukingura iri shuri hibutswe Madame Inyumba Aloysia uherutse kwitaba Imana, nk’umwe mu nkingi zikomeye z’iri shuri. Ni we yagejeje kuri Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita igitekerezo cyo gufatanya na Diyosezi ya Byumba mu kubaka iri shuri. Musenyeri yavuze ko uyu mubyeyi yabaye intwari muri byinshi by’umwihariko akaba yaramuhaye impano (cadeau) y’iki kigo kugira ngo barere bafatanyije abana b’abakobwa babereye igihugu na Kiliziya.


Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, bakabyaza umusaruro ingabire bahawe, bagafata urugero ku bashinze iri shuri, bagaharanira kuba nkabo bakazaba intyoza n’abantu bafitiye igihugu akamaro. Yababwiye ko hari intego nziza bakwitoza yo kugera ku burere bufite ireme; “3S=Sciences,Sagesse,Sainteté”, ubumenyi, ubupfura, ubutungane. Yabakanguriye kugira ubumenyi bwuje ubuhanga n’ikoranabuhanga ariko bushingiye ku muco mwiza w’ubupfura no kumenya Imana.

 

HAKIZIMANA Innocent

Serivisi y’Amashuri Gatolika

Diyosezi ya Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »