sam.

15

déc.

2012

Bamwe mu Bihayimana ba Diyosezi gatolika ya Byumba bahawe impamyabumenyi mu burezi mu ishuri rikuru nderabarezi rya KIE.

Bamwe mu bihayimana  ba Diyosezi ya Byumba barangije mu ishuri rikuru nderabarezi rya KIE
Bamwe mu bihayimana ba Diyosezi ya Byumba barangije mu ishuri rikuru nderabarezi rya KIE

Ishuri rikuru  nderabarezi rya Kigali KIE (Kigali Institute of Education) ryatanze ku nshuro ya cyenda impamyabumenyi zitandukanye ku banyeshuri bagera kuri 2857 barangije amasomo yabo. Uyu muhango wabaye ku itariki ya 29 Ugushyingo 2012.


Nk’uko byasobanuwe kuri uwo munsi, usibye abanyeshuri basanzwe biga mu kigo cya KIE i Kigali harangije n’abandi banyeshuri bagera kuri 322 bigaga muri ishuri rya Rukara college of Education n’abandi 216 bo muri Kavumu College of Education. Aya mashuri makuru ashamikiye ku Ishuri Nderabarezi rya Kigali KIE.


Nk’uko byasobanuwe mu ntangiriro y’imihango y’itangwa ry’impamyabumenyi, abanyeshuri bagera 1333 babonye impamyabumenyi zihanitse, 275 babona impamyabumenyi  mu burezi mu byitwa postgraduates diploma in Education, naho abagera kuri 50 bazibona mu byitwa  postgraduate certificate in  Higher Education, abandi 37 babonye masters muri  social sciences in gender and development. Abanyeshuri bagera kuri 600 bize mu buryo bw’amasomo y’iya kure distance training babonye nabo impabumenyi zabo.


Bamwe mu bihayimana ba Diyosezi ya Byumba ibyishimo byari byinshi kuko bari barangije amasomo yabo muri Postgraduate in Education. Mu bapadiri barangije ayo masomo hari: Padiri Rutsindintwarane Emmanuel, Padiri Antoine Ngamije Mihigo, Padiri Janvier Dusabimana, Padiri Nizeyimana Emmanuel, Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira, Padiri Jean Bosco Nshimiyimana na Père  Byamungu Lugano Pascal.
Hari n’ababikira babiri: Sr. Kamana Fébronie na Sr. Hatangimana Aurélie.

Bimwe mu byavuzwe na Bwana Prof. George Njoroge, umuyobozi w’ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali KIE n’uko iri shuri ryimirije imbere kwigisha neza no kuzahora ritanga abarezi nyabo bafite ubumenyi buhanitse mu burezi bukenewe mu gihugu. Yashishikarije abarangije amasomo yabo, gukomeza gukora ubushakashatsi buganisha ku burezi bunoze ahariho hose.


Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Mathias Harebamungu, yashimiye abarangije amasomo yabo kubera umurimo utoroshye bakoze bakaba barangije neza.

Yibukije abari aho ko hakenewe muri rusange abanyeshuri beza barangiza ariko bakaba bazi gukora cyane no guhanga imirimo.

 

HAKIZIMANA Innocent

Serivisi y’amashuri Gatolika

Diyosezi ya BYUMBA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »