Inyigisho ku Cyumweru cya I cya Adiventi, C

AMASOMO

Isomo rya mbere : Yer 33, 14-16

Isomo rya kabiki : 1 Tes 3, 12-4, 2

Ivanjili : Lk 21, 25-28. 34-36


Bakristu bavandimwe, none twatangiye igihe cy’Adiventi kidufasha kwitegura neza ibirori bya Noheli (Ivuka rya Yezu, Umukiza). Adiventi bivuga gutegereza. Muri Adiventi twitegura Umukiza. Abayisiraheli bari bategereje Umukiza uzabakura ku ngoyi y’abanyamahanga babatsikamiraga. Muri Adiventi twibuka kandi iyuzuzwa ry’Isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo  wa Israheli. Ibyo Imana yasezeranyije umuryango wayo byujurijwe muri Yezu Kristu. Ariko natwe tugomba kwakira Umukiza mu muzima bwacu bwa buri munsi duhindukirira Imana. Mu gutegereza umukiza hari ibikorwa byo kwicuza bigomba kuturanga : gutega amatwi Ijambo ry’Imana, gusenga no kwihana. Ariko se imibereho yacu igaragaza ko Umukiza yaje muri twe cyangwa se, nk’abayisiraheli, hari abataramenya ko Yezu yaje bagitegereje undi mukiza ? Adiventi y’uyu mwaka yakagombye kugira igishya ituzanira mu buzima bwacu.


Amasomo twateguriwe kuri iki cyumweru  afite inyigisho nyinshi zadufasha kurushaho kuzirikana uko tugomba gutegereza umukiza. Ingingo y’ingenzi tuzirikana uyu munsi muri aya masomo ni ukuba maso. Yezu ati : « Mube maso kandi musenge igihe cyose (…) kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu ». Kuba maso si ugukanura, ahubwo ni ukwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose, twumva inama Roho Mutagatifu atugira. Pawulo Mutagatifu abitugiramo inama agira ati « Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho » (Ef 6, 18a). Ese muvandimwe ujya wibuka ko waremwe mu ishusho ry’Imana kandi ko wakijijwe n’amaraso ya Kristu yameneye ku musaraba ? Icyo Imana igushakaho mbere na mbere ni ubutagatifu : « Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane» (Mt 5, 48). Ubutungane bw’Imana uzabukesha kumenya ko ari bwo watorewe kuva ukivuka, ukabwerekezaho ibitekerezo byawe n’amagambo yawe n’imirimo yawe, n’ibyago ugira, mbese uko umeze kose mu buzima bwawe bwose. Bitabaye ibyo, ntiwaba ubereyeho icyo Imana yakuremeye n’icyo ikuzigamiye mu bugingo bw’iteka. Yezu yaba yarapfiriye akamama.


Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Yeremiya arahumuriza umuryango w’Imana (Israheli) wajyanywe-bunyago i Babiloni kubera ibyaha byabo. Bageze mu mahanga bibuka ubugome bwabo batakambira Uhoraho yibuka umuryago we, yohereza umuhanuzi ubamenyesha ko uburokorwe bwabo buri hafi : « Nzagoborera Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka ; azaza ari umwami ufite ubushishozi, uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri ‘Uhoraho ni we butabera bwacu’ » (Yer 23, 5-6).

Mu buzima bwacu bwa gikristu usanga tujya mu misa no mu yandi makoraniro y’abakristu n’ubwo hari n’abandi usanga babaho nk’aho bageze mu ijuru ryabo ku buryo kujya mu misa cyangwa mu muryago remezo kuri bo ari uguta igihe. Uyu munsi Yezu arabwira buri wese gukanguka kuko tutazi igihe umwana w’umuntu azazira.


Mu Ivanjili ya none Yezu aratubwira amagambo tumenyereye kumva. Ni amagambo asa n’ateye ubwoba, ariko anaduhumuriza atubwira ko tugomba gukomera. Mu gihe dutegereje ihindukira rye hari ibyo dusabwa gukora kugira ngo tutazatungurwa. Ese twe tubayeho dute? Ese turi maso cyangwa turasinziriye? Ese ubusambo, isindwe n’utundi ducogocogo tw’imibereho ya none biracyari muri twe? Buri wese yakwiha igisubizo akurikije uko abayeho uyu munsi.


Kuri iki cyumweru turasabwa kuba maso, urubanza tuzacirwa turaruzi ni itegeko ry’urukundo. Twakunze dute abavandimwe baciye bugufi Nyagasani yadushyize iruhande. Ngabo abazaducira urubanza. « Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi ni jye mwabaga mubigiriye (...) ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye » (Mt25, 31-46). Yezu Kristu aradushishikariza gukomera ku rugamba no kudacibwa intege n’imibereho ya none aho buri wese ubona yihugiyeho, aho abantu benshi bibereyeho nk’abatazi Imana, aho abantu batari bake usanga birukira imico y’ahandi ngo ni ibigezweho. Pawulo atugira inama yo kubyirinda agira ati  «Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye » (Rom 12, 2) Kwitwa umukristu ni ishema ryacu ni nabyo biduha agaciro. Ibyo bizagaragarira mu mibanire yacu n’Imana ndetse n’abavandimwe bacu: « Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari » (Gal 5, 24). Icyo Yezu Kristu adusaba none ni ukumubera abahamya turangwa n’ukwemera gushyitse kuzagaragarira mu rukundo dukundana: « Ngiri itegeko mbahaye : nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze »(Yoh 15, 12). Ubuhamya umukristu wese asabwe kugaragaza ni urukundo rwa rundi rugera no ku banzi. Ni urukundo rumenya kubabarira abaducumuyeho no kubasabira ku Mana nka Sitefano: “Nyagasani ntubahore iki cyaha”(Int 7, 60).


Mu gusoza tuzirikane ku nama nziza Pawulo atugira mu isomo rya kabiri ridusaba kubaho turangwa n’ubuzima buvuguruye mu gihe tugitegereje ihindukira ry’umukiza wacu Yezu Kristu : « Mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije ; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho murusheho» (1 Tes 3, 12-4, 2).


Dusabe

Nyagasani Yezu Mukiza wacu, ni wowe utuburira buri munsi ugira uti « Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. » Uzi intege nke zacu, uzi ibishuko birwanira mu mitima yacu, uzi imibereho yo kuri iyi si kuko wayibayemo. Uratubwira kandi uti “Mube maso kandi musenge igihe cyose.” Ibyo wabiduhayeho urugero mu mibereho yawe hano ku isi, kuko waranzwe n’isengesho amanywa n’ijoro. Natwe twigishe gukora ugushaka kwa So, nk’uko wabyivugiye uti “ibyo kurya bintunga ni ugukora icyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we” (Yoh 4, 34). Twigishe gusenga no kurangiza ugushaka kwawe mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi tubitoze n’abandi. Amen

Diyakoni Eugène IYAKAREMYE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »