sam.

01

déc.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya III cya Adiventi, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy'Umuhanuzi Sofoniya (Sof 3, 14-18a)

14Rangurura ijwi wishimye, mwari w'i Siyoni! Israheli, hanika uririmbe! Ishime uhimbarwe, mwari w'i Yeruzalemu! 15Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye, yirukanye abanzi bawe! Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe akurimo rwagati; ntuzongera ukundi gutinya icyago. 16Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu bati «Witinya, Siyoni! Ibiganza byawe nibireke gucika intege! 17Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni we Ntwari ikiza! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe, 18mbese nko mu byishimo by’iminsi mikuru.»

 

INDIRIMBO (Iz 12, 2, 4b-e, 5- 6)

 

Inyik/ Niturangurure ijwi tuvuze impundu,
         kuko Imana ituye rwagati muri twe.

 

Dore Imana Umukiza wanjye,
ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba
,

kuko imbaraga zanjye n'indirimbo yanjye ari Uhoraho,
wa
mbereye agakiza.

 

Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,
nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.
Nimubisubiremo muti «Izina rye ni ikirangirire
»

 

Nimuririmbe Uhoraho kuko yakoze ibintu by'agatangaza,
kandi mubyamamaze mu nsi hose.

Rangurura ijwi uvuze impundu wowe utuye i Siyoni,
kuko Nyir'ubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati ari igihangange.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil4,4-7)

Bavandimwe, 4muhore mwishima muri Nyagasani ; mbisubiyemo, nimwishime. 5Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi. 6Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose muyisenga, muyinginga, munayishimira. 7Maze amahoro y'Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu muri Kristu Yezu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk I, 76 ; Yh 1, 7)

 

Alleluya Alleluya.

Yohani, umuhanuzi w'Umusumbabyose,

yaje gutegura inzira ya Nyagasani,

no kuba umuhamya w'Urumuri.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 3, 10-18)

Muri icyo gihe, 10inteko y'abantu basangaga Yohani kugira ngo ababatize, baramubazaga bati «Tubigenze dute?» 11Na we akabasubiza ati «Ufite amakanzu abiri agabane n'utayifite, n'ufite icyo kurya na we agenze atyo 12Abasoresha na bo bazaga kwibatirisha bakamubaza bati «Mwigisha, dukore iki?»
13
Arabasubiza ati «Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe
14
Abasirikare na bo baramubaza bati «Twebwe se dukore iki?»
Arabasubiza ati «Ntimukagire uwo murenganya n'uwo mubeshyera, kandi munyurwe n'igihembo cyanyu

15Kuko rubanda rwari rutegereje, kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu, 16Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw'inkweto ze ; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu
n'umuriro
. 17Afite urutaro mu ntoki kandi agiye gukubura imbuga ye : hanyuma azahunika ingano mu kigega cye, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.» 18Nguko uko Yohani yahuguraga rubanda mu nyigisho nyinshi, abagezaho Inkuru Nziza. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »