sam.

01

déc.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya II cya Adiventi, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy'Umuhanuzi Baruki (Bar 5, 1-9)

1Yeruzalemu, iyambure ikanzu yawe y'ububabare n'agahinda, ngaho ambara uburanga bw'ikuzo ry'Imana uzabuhorane, 2itere igishura cy'ubutungane uhawe n'Imana, utamirize mu mutwe ikamba ry’ikuzo ry'Uhoraho; 3kuko Imana ishaka kugaragariza uburanga bwawe ibihugu byose biri mu nsi y'ijuru, 4bityo ikazakwita iri zina ritazazimangana ngo : «Mahoro y'ubutabera na Kuzo ry’ubusabaniramana.»

 

5Yeruzalemu haguruka ujye ahirengeye werekeze amaso mu burasirazuba: itegereze abana bawe bakoranyijwe n'ijambo rya Nyir'ubutagatifu, kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba, baje baririmba ko Imana yabibutse. 6Bari basohotse mu marembo yawe ku maguru bashushubikanyijwe n'abanzi, none Imana ibakugaruriye mu ikuzo nk'abahetswe mu ngobyi ya cyami.

 

7Koko rero Imana yiyemeje gusiza imisozi miremire, kimwe n'utununga twahozeho kuva kera, imikokwe igasibwa kugira ngo hose haringanire, maze Israheli ikigendera umudendezo imurikiwe n'ikuzo ry'Imana. 8Amashyamba n'ibiti byose bihumura neza, bizugamisha Israheli mu gicucu cyabyo ku bw'itegeko ry'Imana; 9kuko Yo ubwayo izayobora Israheli mu byishimo, ikayiganisha mu rumuri rw'ikuzo ryayo, ikarangwa n'imbabazi n'ubutungane bituruka nyine ku Mana.

 

ZABURI (Zab 126 (125), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6)


Inyik/ Imana ubwayo izayobora umuryango wayo mu                byishimo, iwuganishe mu rumuri rw'ikuzo ryayo.

 

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,
twabanje kugira ngo turi mu nzozi
!

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n'ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

 

Nuko mu mahanga bakavuga bati

«Uhoraho yabakoreye ibintu by'agatangaza
Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by'agatangaza,
ni
yo mpamvu twasazwe n'ibyishimo!

 

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,
ub
azane nk’isumo y'amazi atembera mu butayu.

Ni koko umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

 

Uko agiye agenda arira,
yitwaje ikibibiro cy
'imbuto;
yagaruka akaza yishimye,
yikoreye imiba y' umusaruro.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil 1,4-6.8-11)

Bavandimwe, 4buri gihe mbasabira mwese nishimye, 5kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu. 6Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.

 

8Koko ndabakunda n'umutima wanjye wose wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu : Imana ubwayo nyitanzeho umugabo ! 9Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, 10kugira ngo
mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n'indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, 11maze muzere imbuto z'ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n'ishimwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 3, 4.6)

 

Alleluya Alleluya.

Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura !
Maze umuntu wese azabone umukiro uturut
se ku Mana.
Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka (Lk 3, 1-6)

1Mu mwaka wa cumi n'itanu w'ingoma ya Tiberi Kayizari, igihe Ponsiyo Pilato yatwaraga Yudeya, Herodi na we atwara Galileya, murumuna we Filipo atwara igihugu cya Itureya n'icya Tirakoniti, na Lizaniya atwara Abileni, 2Ana na Kayifa ari abaherezabitambo bakuru, ijambo ry'Imana ribwirwa Yohani mwene Zakariya ari mu butayu.

3Aherako agenda akarere kose ka Yorudani, yigisha ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugira ngo bagirirwe imbabazi z'ibyaha byabo,4nk'uko byanditswe mu gitabo cy'ibyavuzwe na Izayi umuhanuzi ngo «Ni ijwi ry'uvugira mu mu butayu aranguruye ati 'Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura! 5Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n'akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n'inzira z'urubuye zitungane. 6Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.'» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »