sam.

01

déc.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya I Adiventi, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy'Umuhanuzi Yeremiya (Yer 33, 14-16)

14Igihe kiregereje - uwo ni Uhoraho ubivuze - maze nzuzuze amasezerano nagiriye umuryango wa Israheli n'uwa Yuda. 15Icyo gihe nyine, mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w'indahemuka, maze azaharanire ubutungane
n'ubutabera mu gihugu. 16Ubwo rero Yuda izarokorwa, Yeruzalemu iture mu mutekano. Dore izina bazita uwo mugi : Uhoraho ni we butabera bwacu.

 

ZABURI (Zab 25 (24), 4-5b, 8-9, 10.14)

 

Inyik/ Uhoraho, ni wowe umutima wanjye urangamiye,

          Mana yanjye, ndakwiringiye.

 

Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.

Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

 

Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,

ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyoroshya abaganisha ku butungane,

abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

 

Amayira yose y'Uhoraho ni urukundo n'ubudahemuka,
akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.
Ibanga ry'Uhoraho ribwirwa abamutinya,

maze akabamenyesha isezerano rye.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (1Tes 3,12-13;4,1-2)

Bavandimwe, 3,12namwe Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n'urwo mufitiye abantu bose nk'uko natwe tubakunda. 13Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y'Imana
Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n
'abatagatifu be bose. 4,lIkindi kandi bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana nk'uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza ariko noneho nimurusheho. 2Muzi kandi amategeko twabahaye muri Nyagasani Yezu ayo ari yo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 85 (84), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho, twereke impuhwe zawe,
kandi uduhe agakiza ka
we.
Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka (Lk 21, 25-28. 34-36)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby'ihindukira rye agira ati 25«Hazaba ibimenyetso mu zuba, mu kwezi no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw'inyanja n'imivumba yayo. 26Abantu bazicwa
n'ubwoba, bahagarike imitima bitewe n'amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana.
27Ni bwo rero bazabona Umwana w'umuntu aje mu bicu, afite ububasha n'ikuzo ryinshi. 28Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje. 34Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n'ubusambo, n'isindwe, n'uducogocogo tw'ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. 35Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk'uko umutego ufata inyamaswa. 36Mube
maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y'Umwana w'umuntu.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »