IMPANO YA MUDASOBWA 11 KU ISHURI RY’URWUNGE RW’AMASHURI BYUMBA CATHOLIQUE

Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2012, Minisiteri y’Uburezi ishami rya ICT, yageneye ishuri ry’Urwunge rw’amashuri Byumba Catholique impano ya mudasobwa zigera kuri 11. Impamvu yo gutanga izi mudasobwa nk’uko byasonabuwe na Bwana Mukama Evode, umukozi wa Minisiteri y’uburezi mu ishami rya ICT, ni mu rwego rwo kugeza ku barimu n’abanyeshuri ibijyanye n’ikoranabuhanga kuko riteza imbere ireme ry’uburezi. By’umwihariko, mudasobwa 11 zahawe iki kigo kuko cyujuje ibyangombwa bisabwa harimo nko kuba gifite umuriro uhagije w’amashanyarazi n’icyumba gitunganye cyagenewe ICT, no kuba ikigo gikeneye koko mudasobwa kuko abanyeshuri bigaga gusa mu mutwe (théorie) nta masomo ngiro (pratique).


Nyuma yo gufungura ibikarito bya za mudasobwa z’ubwoko bwa « hp » no kuzishyira mu myanya yazo no kuzifungura ku mugaragaro, abarimu n’abanyeshuri barishimye cyane. Umwe mu bakozi ba Minisiteri yabanje kubereka uko zikoreshwa aho mudasobwa imwe itanga kandi ikakira amakuru yo mu zindi 10. Abarimu babonye uko abanyeshuri 10 bashobora kwigishwa n’umwarimu uri kuri mudasobwa imwe agakurikirana ibyo buri munyeshuri ari gukora kuri mudasobwa afite imbere ye. Nyuma yo gusobanukirwa no kubaza ibibazo binyuranye, abarimu n’abanyeshuri bahise batangira gukora imyitozo.


Mu ijambo rye, Bwana Mukama Evode yavuze ko iyi gahunda itangiriye muri iki kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Byumba Catholique, abasaba kuzifata neza kandi bakazikoresha mu bushakashatsi bwabo bwa buri munsi.


Mu izina ry’abarezi n’abanyeshuri, Umuyobozi w’ishuri Sr Cassilde MUKABUTERA yashimiye  cyane MINEDUC  yatekereje kuri iki kigo, yizeza abari aho ko izi mudasobwa zizakoreshwa neza bityo uburezi bukarushaho kugira ireme muri iki kigo.

 

HAKIZIMANA Innocent

Umukozi mu Serivisi y’Amashuri Gatolika

Diyosezi Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »