ven.

23

nov.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XXXIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa  (Hish 14, 14-19)

Jyewe Yohani, 14ngo ndebe mbona igicu cyererana ; uwari ukicayeho agasa n’umwana w’umuntu. Yari atamirije ikamba rya zahabu ku mutwe, afite mu kiganza umuhoro utyaye. 15Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro, maze arangurura ijwi abwira uwari wicaye hejuru y’igicu ati “Cyamura umuhoro wawe maze usarure. Isaha yo gusarura irageze, kuko imyaka y’isi yeze.” 16Nuko uwari wicaye hejuru y’igicu arekurira umuhoro we ku isi, maze imyaka y’isi irasarurwa. 17Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro yo mu ijuru, na we yari afite umuhoro utyaye. 18Undi mumalayika wari ufite ububasha ku muriro, aturuka ku rutambiro, maze avuga aranguruye ijwi abwira uwari ufite umuhoro ati “Cyamura umuhoro wawe utyaye maze ugese amaseri y’umuzabibu w’isi, kuko imbuto zawo zihishije.” 19Nuko umumalayika arekurira umuhoro we ku isi, agesa amaseri y’umuzabibu w’isi, akayanaga mu rwengero runini rw’uburakari bw’Imana.

 

ZABURI (Zab 96 (95), 10, 11-12a, 12b-13ab, 13cd)

 

Inyik/ Uhoraho araje, aje gucira isi urubanza.

 

Nimuvuge mu mahanga muti “Uhoraho ni Umwami !”

Yashinze isi yose ntihungabana ;

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

 

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe !

Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose !

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

 

Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho kuko aje,

kuko aje gutegeka isi.

 

Azacira isi urubanza mu butabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

    

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 50 (49), 1.6)

 

Alleluya Alleluya.

Imana ivuze ijambo ikoranya isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwayo :

ni koko, Imana ni yo mucamanza !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 21, 5-11)

Muri icyo gihe, 5kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati 6“Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa.” 7Baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe ?” 8Nuko Yezu arabasubiza ati “Muramenye ntihazagire ubayobya ! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye bavuga ngo “Ni jyewe Kristu !” kandi ngo “Igihe kiregereje !” Ntimuzabakurikire ! 9Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.” 10Arongera arababwira ati “Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. 11Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »