ven.

23

nov.

2012

ABARIMU BO MU ISHURI RY’URWUNGE RW’AMASHURI BYUMBA CATHOLIQUE BASUYE PARIKI Y’IGIHUGU Y’AKAGERA KU WA 10/11/2012

Abarezi b’Urwunge rw’Amashuri BYUMBA CATHOLIQUE muri Pariki y’Akagera
Abarezi b’Urwunge rw’Amashuri BYUMBA CATHOLIQUE muri Pariki y’Akagera

Nyuma yo gusoza neza umwaka w’amashuri wa 2012, abarimu bigisha mu Ishuri rya Groupe Scolaire Saint Augustin Byumba Catholique baherekejwe n’Umuyobozi wabo Sœur MUKABUTERA Cassilde ndetse na Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO ushinzwe amashuri gatolika muri Diyosezi ya Byumba bagiye gutembera muri Pariki y’igihugu y’Akagera. Impamvu y’uru rugendo yari ukugira ngo abarezi bamenye ubwiza nyaburanga bw’igihugu cyane ko byari inshuro ya mbere kuri benshi kugera muri iyi pariki nziza iteye amabengeza. Indi mpamvu yari ukugira ngo abarezi baruhuke, bidagadure kuko bari bashoje umwaka neza.

Muri urwo rugendo rwo ku itariki ya 10 Ugushyingo 2012, abarezi bashimishijwe no kubona inyamaswa nyinshi batari bazi : imvubu, ingona, inzovu, imbogo, impara, giraffe, imparage, isatura, n’izindi nyinshi cyane ndetse n’ibiyaga byiza n’inyoni nziza zibereye ijisho.

 

Nyuma yo gutembera no kuzenguruka Pariki y’Akagera mu masaha arenga atandatu, baherekejwe n’umukozi ukora muri Pariki Madame NAKURE Cécile abari mu rugendo bagisohoka muri pariki bafashe akanya ko kuganira batanga ubuhamya ku byabashimishije. Muri ubwo busabane bwabereye kuri Hotel ya Kabarondo, Abayobozi bose bafashe amagambo bishimiye ukuntu iki gikorwa cyateguwe neza kandi bashishikariza abari aho kubwira n’abandi ndetse n’ibindi bigo bityo bagasura ubwiza nyaburanga bw’igihugu kuko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera. Nyuma y’ijambo rye, Umuyobozi w’ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri Byumba Catholique yageneye abaje muri urwo rugendo impano y’ishapule nziza kugira ngo bajye bazirikana Umubyeyi Bikira Mariya mu bihe byose no mu ngendo za buri munsi. Nyuma y’ubusabane abari mu rugendo bahise bataha i Byumba, bagerayo amahoro kandi bishimye.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »