sam.

17

nov.

2012

Inyigisho Icyumweru cya XXXIII, B

Tugeze hafi ku mpera z’umwaka wa liturgia B. Ni akanya ko gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo twagezeho, ibyiza tukabyishimira kandi tukabikomeza, ibibi bikatubabaza kandi tukiyemeza kutazabisubira tugafata imigambi mishya. Uko dusatira impera z’umwaka niko n’amasomo ya liturgia atwibutsa ko iyi si nayo izagira iherezo, ko tutazatura nk’ imisozi n’ibibaya, ko tuzabazwa icyo twayikozemo. Nicyo n’amasomo y’iki cyumweru cya 33 agarukaho, aho batwibutsa ko iyi si n’ibiyirimo byose bizashira, uwo munsi buri wese akazahemberwa ibyiza yakoze cg agahanirwa ibibi yakoze.


Bavandimwe, ntabwo Imana yaturemye kugira ngo izaducire urubanza, yaturemye kubera urukundo, kugira ngo tugirane umubano udutegurira kuzabana nayo ubuziraherezo. Nubwo muntu yahemutse, Imana yagumye kuba indahemuka igera naho iduha umwana wayo ngo aducunguze amaraso ye, igitambo cye cyongera kuduhuza n’Imana nkuko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa mu isomo rya 2 ry’iki cyumweru cya 33. Aha twavuga ko uburwayi bwacu bwabonewe umuganga uduha umuti. Ese uwo muti turawunywa? Imana yadukopeje ikizamini ese tuzatsindwe twaraburiwe? Ntawe twabyifuriza.


Ubutumwa bw’umuhanuzi Daniyeli bwaje bukenewe kuko umuryango w’Imana wari mu magorwa akomeye, utotezwa kuko wari warajyanywe bunyago i Baburoni. Iyo umuntu ari mu byago abanzi bamwishimaho, aba akeneye umuhoza, umugarurira ikizere cyo kubaho. Daniyeli aratwibutsa ko umunsi uzagera tugasomerwa raporo y’ibyo twakoze, muri make aratubwira ngo turye turi menge, tuzacirwa urubanza rw’intabera, urubanza rutajuririrwa, tutagifite umwanya wo kwisubiraho kuko tuzaba twarawuhawe uhagije. Igihe cy’isarura, ngo Abamalayika bazoherezwa mu mpande enye z’isi bakoranye intore z’Imana nkuko Ivanjiri yabitubwiye.


None se bavandimwe ni hehe twakomanga ngo tuzarokoke? Ni ikihe kiguzi twatanga ngo tuzandikwe mu gitabo cy’ubugingo? Ibisubizo by’ibibazo mu gutegura ejo hazaza heza Pawulo mutagatifu yabyibukije Abahebureyi, ariko natwe tugomba kubikurikiza kugira ngo dushobore gukira. Ejo hazaza hacu ntabwo ari urwobo ruri mu mwijima, ejo hazaza ni urupfu rw’urupfu (kurangira kw’ikibi) n’urumuri nyuma y’umwijima, n’ukujya mu gihugu cy’isezerano gitemba amata n’ ubuki. Ubuzima nyabwo bushingiye muri Kristu we Gitambo kiruta ibindi byose, yatanze ubuzima bwe ngo dushobore kubaho.

 

Ushyira amizero ye muri Kristu agirira icyizere Imana, agirira icyizere isi, akayibonamo ikibuga yitorezamo, abantu akababonamo abasangirangendo bafatanya kwitagatifuza, bamufasha gukinira muri cya kibuga, bagahererekanya umupira, bakamufasha gutsinda, maze na we akigirira ikizere.

 

 

Bakristu bavandimwe, twibuke ko ubwo Imana yaduteguriye kuzatura heza, kandi akeza kakaba gahenda, ntidukangwe n’inzira tugendamo itaburamo amahwa (ibigeragezo, ibitotezo...) Ariko nituvuge nka wa muririmbyi w’indirimbo ugira ati “nzemera ntambuke nyayuremo” kandi ntituri twenyine, Kristu umugaba mukuru aturi imbere ngo adufate akaboko aturwanirire, adufashe gutsinda nkuko nawe Imana se yamubaye hafi agatsinda.

 

Mutagatifu Gatarina w’ i Siyena yajyaga abivuga ngo gusimburana kw’ibyishimo n’ibyago biramufasha nkuko akenera ikiganza cye cy’iburyo n’ibumoso, ibiganza bibiri byose arabyifashisha.


Diyakoni Ildephonse GATETE.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »