Amasomo ku wa Mbere XXXIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibyahishuriwe Yohani Intumwa  (Hish 1, 1-5a ; 2, 1-5a)

1,1Ibyahishuwe na Yezu Kristu : Imana yarabimuhaye kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Nuko yohereza umumalayika wayo ngo abimenyeshe Yohani, umugaragu wayo, 2ari na we wahamije ko ibyo yabonye byose ari ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Yezu Kristu. 3Arahirwa usoma, kimwe n’abatega amatwi amagambo y’ubu buhanuzi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe cyegereje.

 

4Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya : nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi zihagaze imbere y’intebe y’ubwami, 5ano kuri Yezu Kristu umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye n’umugenga w’abami bo ku isi.

 

2,1Nuko numva Nyagasani wambwiraga ati “Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati : 2Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi. 3Ufite ubwiyumanganye koko : warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye kandi ntiwacika intege. 4Nyamara mfite icyo nkugayaho : ni uko utakinkunda nka mbere. 5aibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere.

 

ZABURI (Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6)

 

Inyik/ Uzatsinda, Imana izamuha kurya ku giti cy’ubugingo.

 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro !

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana ;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda :

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

    

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 8, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu Kristu, uri urumuri rw’isi,

ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 18, 35-43)

35Icyo gihe Yezu yegereye i Yeriko, hakaba impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza. 36Yumvise abantu benshi bahitaga, abaza ibyo ari byo. 37Baramusubiza bati « Ni Yezu w’i Nazareti uhise. » 38Nuko atera hejuru ati « Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira ! » 39Abari imbere baramucyaha ngo naceceke, ariko arushaho kurangurura ijwi ati « Mwana wa Dawudi, mbabarira ! » 40Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande aramubaza ati 41« Urashaka ko ngukorera iki ? » Na we ati « Nyagasani, mpa kubona ! » 42Yezu aramubwira ati « Ngaho bona ; ukwemera kwawe kuragukijije ! » 43Ako kanya arabona maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »