Amasomo ku wa Gatatu XXXIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibyahishuriwe Yohani Intumwa  (Hish 4, 1-11)

Jyewe Yohani, 1ndareba mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere rirambwira riti “Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.” 2Ako kanya ntwarwa na Roho w’Imana, maze mbona intebe y’ubwami y’Imana iteretse mu ijuru, kandi ikagira n’Uyicayeho. 3Uwari uyicayeho yabengeranaga nk’ibuye rya yasipi na sarudoni ; intebe y’ubwami izengurutswe n’umukororombya urabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye. 4Intebe makumyabiri n’enye zari zikikije intebe y’ubwami, zicayeho Abakambwe makumyabiri na bane bambaye ibyererana, kandi batamirije amakamba ku mutwe wabo. 5Mu ntebe y’ubwami hasohokaga imirabyo, amajwi n’inkuba. Amatara arindwi yakirana imbere y’intebe y’ubwami, ari zo roho ndwi z’Imana.

 

6Imbere y’intebe y’ubwami hakaba inyanja isa nk’ikirahure kibonerana. Hagati y’intebe y’ubwami n’ibiyikikije hari Ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. 7Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu kikagira uruhanga nk’urw’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka. 8Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu, yuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti “Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu ! Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose, Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.”

 

9Uko ibyo Binyabuzima byahaga ikuzo n’icyubahiro kandi binashimira Uwicaye ku ntebe y’ubwami, Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, 10Abakambwe makumyabiri na bane bari bapfukamye imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, basenga Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, bakanaga amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami bavuga bati 11“Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho maze biraremwa.”

   

ZABURI (Zab 150, 1-2, 3-4, 5)

 

Inyik/ Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu,

ni Nyagasani Imana, Umugaba w’ingabo !

 

Nimusingirize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu,

muyisingirize aho itetse ijabiro !

Nimuyisingirize ibigwi yagize,

muyisingirize ubukuru bwayo butagira imbibi.

 

Nimuyisingize muvuza akarumbeti,

muyisingize mucuranga inanga n’iningiri.

Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza,

muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi.

 

Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira,

muyisingize muvuza ibyuma binihira neza,

ibihumeka byose nibisingize Uhoraho !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 22, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Dore Nyagasani agiye kuza bidatinze, aje afite ibihembo yateganyije,

kugira ngo agororere buri muntu akurikije ibikorwa bye.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 19, 11-28)

11Mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Yezu yongera kubacira umugani kuko yari ageze hafi ya Yeruzalemu, kandi bakaba hari abibwiraga ko Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza ako kanya. 12Nuko aravuga ati « Umuntu w’igikomangoma yagiye mu gihugu cya kure ajyanywe no kwimikwa, byarangira akagaruka. 13Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, abaha ibiceri cumi bya feza, arababwira ati « Muzabikoreshe neza bizunguke kugeza igihe nzagarukira. » 14Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo « Ntidushaka ko uriya atubera umwami ! » 15Amaze rero kwimikwa aragaruka, ahamagaza abagaragu yari yarahaye feza ze, kugira ngo amenye icyo buri muntu yungutse. 16Uwa mbere araza aravuga ati « Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi cumi. » 17Umwami aramubwira ati « Ni uko, ni uko, mugaragu mwiza ! Kubera ko wabaye inyangamugayo mu bintu bike, uzatwara imigi cumi. » 18N’uwa kabiri araza ati « Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi eshanu. » 19N’uwo nguwo umwami aramubwira ati « Nawe uzatwara imigi itanu. »

 

20« Undi na we araza ati “Nyagasani, dore ifeza yawe, nayibitse mu gitambaro. 21Koko naragutinye kuko uri umunyamwaga : utwara ibyo utabitse, ugasarura aho utabibye.” 22Umwami aramusubiza ati “Amagambo yawe umaze kwivugira ni yo ngiye kukuziza, wa mugaragu mubi we ! Wari uzi ko ndi umunyamwaga, ntwara ibyo ntabitse, ngasarura ibyo ntabibye. 23Wabujijwe n’iki gushyira feza yanjye mu isanduku y’ububiko, ngo ningaruka uyimpane n’inyungu yayo ?” 24Nuko abwira abari aho ati “Nimumwake ifeza ye, maze muyihe uzifite ari icumi.” 25Baramubwira bati “Nyagasani, ko afite se nyine icumi !” 26Umwami arabasubiza ati “Ndabibabwiye : ufite wese bazamwongerera, naho ufite ubusa bazamwambura n’utwo yari atunze. 27Naho abanzi banjye banze ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.” 28Yezu amaze kuvuga ibyo abarangaza imbere, azamuka agana i Yeruzalemu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »