ven.

09

nov.

2012

Amasomo ku wa Gatatu XXXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Tito  (Tito 3, 1-7)

Nkoramutima yanjye, 1jya wibutsa bose ko bagomba kuyoboka abatware n’abategetsi, bakabumvira, bagahora bakereye gukora umurimo mwiza wose, 2ntibagire uwo batuka, bakirinda kurwana bakaba abantu bagira neza, bakagaragariza abandi bose ubugwaneza budakemwa. 3Koko rero natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro kandi natwe tuzirana. 4Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, 5yaradukijije itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. 6Kandi uwo Roho yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, 7kugira ngo tube intungane kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo.

 

ZABURI (Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6)

 

Inyik/ Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura !

 

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura !

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 107 (106), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Nimushimire Uhoraho impuhwe ze,

n’ibitangaza akorera bene muntu !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 17, 11-19)

Muri icyo gihe, 11Yezu yari mu rugendo anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu. 12Ageze mu rusisiro, ababembe cumi baza bamugana bahagarara ahitaruye. 13Nuko barangurura ijwi bati “Yezu, Mwigisha, tubabarire !” 14Ababonye arababwira ati “Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.” Bakiri mu nzira barakira. 15Umwe muri bo abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. 16Nuko amwikubita imbere yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya. 17Yezu araterura aravuga ati “Mbese bose ntibakize uko ari icumi ? Abandi icyenda bari hehe ? 18Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, Atari uyu munyamahanga ?” 19Nuko aramubwira ati “Haguruka wigendere ; ukwemera kwawe kuragukijije.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »