ven.

09

nov.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XXXII, B

 ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya mbere cy'Abami (1 Bami 17, 10-16)

Muri iyo minsi 10Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w'umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira ati «Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe !» 11Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati «Ndakwinginze, unzanire n'agasate k'umugati.» 12Umugore aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho Nyir'ubuzima, Imana yawe! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso ; nimara gutora udukwi ndataha nkavugemo umutsima, jyewe n'umwana wanjye tuwurye,
ahasigaye twipfire.»
13Eliya aramubwira ati «Wigira ubwoba! Taha ubigenze uko ubivuze ; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n'umwana wawe, 14kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya : Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.» 15Umugore aragenda, agenza uko Eliya yabivuze; amara iminsi afite icyo arya, we na Eliya n' urugo rwe. 16Mu kebo ntihaburamo ifu, n'amavuta yo mu keso ntiyatuba nk'uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya.

 

ZABURI (Zab 146 (145), 5-6a, 6c-7b, 8b-9a, 9b.10)

 

Inyik/ Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose.

 

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,
maze akiringira gusa Uhoraho Imana ye,

We Muremyi w'ijuru n'isi.

 

Uhoraho ni mudahemuka iteka ryose,
arenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati
.

 

Uhoraho agorora ingingo z'abahinamiranye,
Uhoraho akunda ab'intungane,

Uhoraho arengera abavamahanga.

 

Uhoraho ashyigikira impfubyi n'umupfakazi,
ni nyir'ingoma ubuziraherezo,

akaba Imana yawe Siyoni,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 9, 24-28)

Bavandimwe, 24Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n'abantu yacaga amarenga y'Ingoro y'ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y'lmana. 25Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk'uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. 26Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by'ukuri yahingutse rimwe rizima ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. 27Nk'uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, 28ni na ko Kristu yatuwe ho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by'abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa
kabiri bitagifite amahuriro n'icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt5,3)

 

Alleluya Alleluya.

 

Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y'ijuru ari iyabo.
Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 12, 38-44)

Muri icyo gihe 38Yezu yigishaga avuga ati «Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro.
39Bakunda kandi guhabwa intebe z'icyubahiro mu masengero, n'imyanya y'imbere aho batumiwe. 40Icyabo ni ukurya ingo z'abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y'urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.»

 

41Yezu yari yicaye mu Ngoro y'Imana, ahateganye n'ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi. 42Maze haza umupfakazi w'umukene, ashyiramo uduceri tubiri. 43Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati «Ndababwira ukuri : Uriya mupfakazi w'umukene yarushije abandi bose gutura. 44Kuko bariya bose bashyizemo ku by'ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »