dim.

04

nov.

2012

Inyigisho ku Cyumweru cya XXXI, B

1. Umwigishamategeko Yegera Yezu maze aramubaza ati “Itegeko riruta ayandi ni irihe ?” Itegeko riruta ayandi mu mategeko 613 umuryango wa Israheli ugomba gukurikiza ni irihe? Yezu mu gusubiza uyu munyamategeko arifashisha Ijambo ry’Imana ryagombaga kuyobora uyu muryango ariko yitsitsa ku nshinga gukunda: Yezu aramusubiza ati “Irya mbere ni iri ngiri : Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi : Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose, n' amagara yawe yose, n'ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.”

 

2. Irya mbere arikuye mu gitabo cy’Ivugururamategeko, aho batangiraga bavuga bati “tega amatwi (Shema) Israheli…” Ni itegeko ryibutswaga buri gitondo na nimugoroba, rikavugwa na buri muhebureyi wese, rikaba ryari rinanditse ku gatambaro bambaraga bakazengurukije umutwe igihe babaga barimo gusenga.

 

3. Ni nk’Isengesho risingiza Imana, rigaragaza urukundo muntu afitiye Imana n’uburyo ari Yo yonyine igomba guhabwa icyubahiro cy’ikirenga. Ni Isengesho rigaragaza ukwemera n’uburyo umuntu afitiye icyizere gikomeye Imana kandi akumva ari uw’Imana wese wese. Yezu ntabwo agarukira gusa kuri iryo tegeko ridusaba gukunda Imana n’umutima wacu wose, ahubwo aranagaragaza uburyo iryo tegeko risendera, rikagwa neza urikurikiza iyo urwo rukundo rw’Imana ruteye muntu imbaraga zo gukunda mugenzi we Imana yamushyize iruhande ngo bafatanye urugendo rw’ubuzima. Yezu ati “urage ukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe.”

 

4. Yezu aragaragaza ko kuba uw’Imana, bitakiri gukurikiza imihango n’imigenzo, ko ahubwo ari ubuzima, ubuzima duhabwa ku bw’urukundo, bukagira icyanga iyo tububayemo mu rukundo. Yezu aratwibutsa ko ukunda adakunda mu gitondo cyangwa se nimugoroba gusa, ntakunda iyo ari kumwe n’uwo akunda gusa, ahubwo akunda igihe cyose, agakunda wese kugera mu musokoro. Iryo niryo tegeko rigomba kutugenga no kuturanga, kandi niryo yateye mu mitima yacu.

 

5. Umwigishamategeko amaze kumva Yezu no kubona ko amukinguye ubwenge, akamwumvisha neza amategeko yari yaraminuje ariko akabona hari ibikimwisoba, abwiye Yezu ati: “Ni koko Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. Kandi kuyikunda n'umutima wawe wose, n'ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n'amaturo byose.”

 

6. Nguku uko natwe tugomba kugenza, kubaza Yezu tutamwinja, dushaka kumenya kandi twifuza ko adusobaburira. Yamara kudusobanurira, twamuteze amatwi, noneho tukamuyoboka wese. Natwe tujye twishimira kumva Yezu atubwira ati “Nta bwo uri kure y'Ingoma y'Imana,” igihe itegeko ry’urukundo ryatubereye inzira imugana. Gukunda Imana, kuyisenga yonyine, gukunda mugenzi wacu no guharanira ubutabera, ngiyo nzira itayobya iganisha ku Mana Data.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »