Amasomo ku wa Mbere XXX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyefezi  (Ef 4, 32 ; 5, 1-8)

Bavandimwe, 4,32nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu. 5,1Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda ; 2mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana. 3Naho ibyerekeye ubusambanyi, ubwandavure iyo buva bukagera kimwe n’ubugugu, ibyo ntibikavugwe muri mwe ; ni ko bikwiye mu batagatifujwe. 4Kandi amagambo ateye isoni, ay’amanjwe n’amahomvu, na byo ni uko ; ahubwo muhore mushimira Imana. 5Koko rero mubimenye neza : nta musambanyi cyangwa uwandavuye, cyangwa umunyabugugu – we uhindura iby’isi ikigirwamana cye -, abo bose nta wuzagira umugabane mu Ngoma ya Kristu n’Imana. 6Kandi ntihazagire ubahendesha amagambo atagira aho ashingiye, kuko ari ibyo ngibyo bitera Imana kurakarira abayigomera. 7Ntimugafatanye n’abo bantu. 8Koko rero kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani ; nimugenze nk’abana b’urumuri. 

      

ZABURI (Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6)

 

Inyik/ Bana b’Imana, nimugenze nk’abana b’urumuri.

 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro.

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana ;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda :

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga,

ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho iy’abagiranabi ikagusha ruhabo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 146 (145), 5.7)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa uwiringira Uhoraho, We ubohora imfungwa,

akarenganura abapfa akarengane.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 12, 10-17)

Muri icyo gihe, 10Yezu yigishirizaga mu isengero ku munsi w’isabato. 11Icyo gihe hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani, afashwe n’indwara yari yaramumugaje. Yarububaga ntashobore kunamuka na gato, 12Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati “Mugore, dore ukize ubumuga bwawe.” 13Nuko amuramburiraho ibiganza ; ako kanya arunamuka, asingiza Imana.

 

14Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati “Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo, mujye muza kwivuza kuri iyo minsi atari ku isabato.” 15Nyagasani aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro ngo ajye kuyuhira ? 16None uyu mwana wa Abrahamu Sekibi yaboshye imyaka cumi n’umunani, ngo ntiyakurwa ku ngoyi ku munsi w’isabato ?” 17Amaze kuvuga atyo abanzi be bose bagira ikimwaro, naho rubanda rwishimira ibitangaza yakoraga.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »