Amasomo ku wa Gatanu XXX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyafilipi  (Fil 1, 1-11)

1Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo : 2tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. 3Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse, no mu masengesho yanjye yose 4buri gihe mbasabira mwese nishimye, 5kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu. 6Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.

 

7Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza ngo ikomere. 8Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose, wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu: Imana ubwayo nyitanzeho umugabo ! 9Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, 10kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, 11maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.

 

ZABURI (Zab 111 (110), 1-2, 3-4, 5-6)

 

Inyik/ Nyagasani, habwa ikuzo n’ishimwe.

 

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

 

Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,

kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.

Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,

Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.

 

Abamwubaha abaha ibibatunga,

akibuka iteka isezerano rye.

Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,

igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 103 (102), 2.3-4)

 

Alleluya Alleluya.

Mutima wanjye singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye :

we ukuvura indwara zawe zose,

akarura ubugingo bwawe mu mva.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 14, 1-6)

Muri icyo gihe, 1ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. 2Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima. 3Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati « Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe ? » 4Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera. 5Arangije arababwira ati « Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato ? » 6Nuko babura icyo basubiza.  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »