UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA BENEDIGITO WA CUMI NA GATANDATU YAGENEYE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABUTUMWA 2012, Ku wa 28 Ukwakira 2012

Twahamagariwe gutangaza Ijambo ry’ukuri” (Papa Benedigito wa Cumi na Gatandatu, Ibaruwa Porta fidei, n.6)

 

Bavandimwe nkunda,

 

Ihimbazwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa rifite ubutumwa bwihariye muri uyu mwaka: Yubile y’imyaka 50 y’itangizwa rya Konsili ya Vatikani ya Kabiri, itangizwa ry’Umwaka wahariwe  Ukwemera  na Sinodi y’Abepiskopi ku iyogezabutumwa rishya. Ibyo uko ari bitatu bifasha Kiliziya kongera kugaragaza umugambi wayo wo kwitangana ubutwari n’ishyaka mu butumwa bugenewe abantu bose kugira ngo Ivanjili igere mu mpera y’isi.

 

Kuba inama ya Konsili ya Vatikani ya Kabiri yaritabiriwe n’Abepiskopi gatolika baturutse mu migabane yose y’isi, cyabaye ikimenyetso kigaragaza ko Kiliziya yogeye ku isi yose. Iyo nama yakiriye bwa mbere Abepiskopi benshi baturutse muri Aziya, Afurika, Amerika y’epfo na Oseyaniya. Abepiskopi b’abamisiyoneri n’aba kavukire kimwe n’Abashumba b’abakristu gatolika bakiri bake hamwe na hamwe, bagaragaje ko Kiliziya yageze mu migabane yose y’isi kandi batanze ibisobanuro ku mibereho y’ibyitwaga icyo gihe « Ibihugu bikennye ». Kubera ibyo bari bazi nk’Abashumba ba za Kiliziya zikivuka kandi zikiyubaka, kubera kandi ishyaka bari bafitiye Ingoma y’Imana, bagize uruhare rugaragara mu kumvikanisha ko kogeza Inkuru Nziza mu bantu bose ari ngombwa kandi ko byihutirwa;bityo bagira uruhare rwihariye mu gushimangira mu nyigisho zireba Kiliziya ko ibereyeho iyogezabutumwa.

 

Inyigisho kuri Kiliziya yamamaza ubutumwa

 

Iyo myumvire y’iyogezabutumwa iracyariho. Yatejwe imbere n’ibitekerezo byatanzwe mu rwego rwa tewolojiya n’ikenurabushyo kandi biragaragara ko bigikenewe ku buryo bwihutirwa kubera ko abataramenya Kristu bakiri benshi. Nk’uko byavuzwe n’Umuhire Yohani Pawulo wa Kabiri ku byerekeye agaciro gahoraho k’umurimo w’iyogezabutumwa,    « Abantu bategereje Kristu ntibagira ingano ». Yakomeje agira ati: «Ntidushobora kugira umutima utuje mu gihe abavandimwe bacu batagira ingano bataramenya urukundo rw’Imana kandi na bo baracunguwe n’amaraso ya Kristu » ( Ibaruwa Redemptoris missio, n.86). Nanjye  ubwo natangazaga Umwaka wo kuzirikana Ukwemera, navuze ko Kristu « muri ibi bihe kimwe no mu byo hambere atwohereza mu mayira yose kwamamaza Inkuru Nziza ye mu batuye isi » (Ibaruwa Porta fidei, n.7). Nk’uko kandi byavuzwe n’Umugaragu w’Imana Papa Pawulo wa Gatandatu, kwamamaza Inkuru Nziza « ntabwo ari umurimo wa Kiliziya wahabwa agaciro gake, ahubwo ni inshingano yahawe na Nyagasani Yezu kugira ngo abantu bose bemere kandi baronke umukiro. Koko rero ubwo butumwa ni ngombwa, burihariye kandi ni indasimburwa » (Ibaruwa Evangelii nuntiandi, n.5). Dukeneye rero kongera kugira ishyaka ryo kogeza Inkuru Nziza nk’iryaranze abakristu ba mbere, nubwo bari bake kandi badafite kirengera, bashoboye kwamamaza Ivanjili ahantu hose bari bazi, mu magambo no mu bikorwa.

 

Ntawagombye rero gutangazwa n’uko Konsili ya Vatikani ya Kabiri kimwe n’Inyisho z’Ubuyobozi bwa Kiliziya zakurikiyeho zibanze cyane ku murimo w’iyogezabutumwa Kristu yashinze abigishwa be kandi ugomba kwitabirwa n’umuryango w’Imana wose: Abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni, abiyeguriyimana n’abalayiki. Inshingano yo kogeza Inkuru Nziza ku isi hose ireba mbere na mbere Abepiskopi bo bashinzwe by’umwihariko Iyogezabutumwa ku isi nk’abagize urugaga rw’Abepiskopi kandi nk’Abashumba ba za Kiliziya zihariye.  Koko rero  « ntibatorewe diyosezi zabo gusa, ahubwo banatorewe kugeza umukiro kuri bose » (Yohani Pawulo wa Kabiri, Ibaruwa Redemptoris missio, n.63); « ni intumwa z’ukwemera, ziyobora kuri Kristu abayoboke bashya (ad gentes, n.20) kandi « bagaragaza umugambi n’ishyaka by’Umuryango w’Imana witangira iyogezabutumwa, ku buryo abagize diyosezi yose bahinduka abogezabutumwa » (ibid., n.38).  

Iyogezabutumwa ni umurimo w’ibanze.

 

Umurimo w’Umushumba mu byerekeye kwamamaza Inkuru Nziza ntugarukira ku bushyo yaragijwe cyangwa ku bapadiri n’abalayiki batizwa izindi diyosezi. Ubwo butumwa bugomba kureba imirimo yose ya Diyosezi, inzego zose, muri make imibereho yayo yose n’ibikorwa byayo aho biva bikagera. Konsili ya Vatikani ya Kabiri yabisobanuye neza ndetse n’Inyigisho z’Ubuyobozi bwa Kiliziya zakurikiyeho zarabishimangiye. Ibi bisaba ko Diyosezi ihuza imibereho yayo, igenamigambi ryayo na gahunda zayo ikazihuza n’uwo murimo w’ibanze w’iyogezabutumwa, by’umwihariko muri iyi si yacu ihora ihindagurika. Ibi bireba kandi imiryango y’abiyeguriyimana n’iyindi miryango ya Kiliziya: ibice byose binyuranye kandi bitandukanye bya Kiliziya bigomba kumva ko bihamagarirwa cyane kwitangira ubutumwa bwa Nyagasani bwo kwamamaza Ivanjili kugira ngo Kristu amenyekane hose. Twebwe Abashumba, abiyeguriyimana n’abakristu bose tugomba gutera ikirenge mu cya Pawulo intumwa, we « mbohe ya Kristu kubera mwebwe, abavuye ishyanga… » (Ef 3,1), witanze akababara kandi akarwanira ko Ivanjili igera mu banyamahanga ( reba Kol 1,24-29 ), yakoresheje imbaraga ze zose , igihe cye cyose n’ibye byose kugira ngo yamamaze Inkuru Nziza ya Kristu.

 

Muri iki gihe kandi, ubutumwa bugenewe bose bugomba kuba icyerekezo gihoraho n’ishingiro ry’ibikorwa byose bya Kiliziya, kubera ko Kiliziya irangwa no kwemera Amayobera y’Imana yigaragarije muri Kristu kugira ngo atuzanire umukiro, ikarangwa kandi n’umurimo wo kumwamamaza no kumubera abahamya kugeza igihe azagarukira. Kimwe na Pawulo Mutagatifu tugomba kwita ku bari kure yacu, bataramenya Kristu kandi batarumva ko Imana ari Umubyeyi wabo; ntitugomba ariko kwibagirwa ko « ubufatanye mu iyogezabutumwa butera imbere biturutse ku mikorere mishya yigaragariza mu mfashanyo no kugira uruhare rugaragara mu iyogezabutumwa » (Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, Ibaruwa Redemptoris missio, n. 82). Ihimbazwa ry’Umwaka wahariwe kuzirikana ukwemera n’irya Sinodi y’Abepiskopi ku iyogezabutumwa rishya bizatubera umwanya mwiza wo kuvugurura ubufatanye mu iyogezabutumwa, cyane cyane mu byerekeye kurigiramo uruhare rufatika.

 

Ukwemera kubanziriza iyogezabutumwa.


Kwiyemezakwamamaza Yezu Kristu bidusaba gusubiza amaso inyuma kugira ngo tumenye ibibazo, ibyifuzo n’amizero byaranze amateka ya muntu Kristu agomba guha inzira ziboneye kandi akabibera umugenga. Ubutumwa bwe buhoraho, bureba amateka y’abantu kandi bushobora kubonera igisubizo ingorane zikomeye za buri wese. Niyo mpamvu Kiliziya mu bice byayo byose igomba kumva ko « ubwinshi bw’abantu bategereje Inkuru Nziza n’ibibazo byinshi byugarije isi biyisaba gufata ingamba nshya kugira ngo ishobore kwamamaza Ijambo ry’Imana ku buryo ryera imbuto nyinshi » (Papa Benedigito wa 16, Ibaruwa Verbum Domini, n. 97). Ibi bisaba ko mbere na mbere abantu bemera Ivanjili ya Yezu Kristu ku buryo buvuguruye, umuntu ku giti cye n’abantu muri rusange « muri ibi bihe bihindagurika turimo » (Ibaruwa Porta fidei, n.8).


Imwe mu nzitizi mu guteza imbere iyogezabutumwa ni ihungabana ry’ukwemera mu bihugu byabanjemo ubukristu, ndetse no mu bindi bihugu bisonzeye Imana kandi bigomba kugezwa ku mugati w’ubuzima no ku isoko itanga ubugingo, nka wa Munyasamariyakazi wahuye kandi waganiriye na Yezu ku iriba rya Yakobo. Nk’uko bivugwa mu Ivanjili ya Yohani, inkuru y’uyu mugore ifite icyo itubwira cyihariye (reba Yh 4,1-30): Yezu yamusabye amazi yo kunywa maze aboneraho kumubwira iby’andi mazi afite ubushobozi bwo kumara inyota burundu. Uwo mugore ntiyahise asobanukirwa, yakomeje kumva ko amubwira amazi asanzwe; ariko buhoro buhoro Nyagasani yamuyoboye mu nzira y’ukwemera, yamugejeje aho amenya ko ari Umukiza. Kuri iyi ngingo Mutagatifu Agustini yagize ati:« Nyuma yaho yakiriye Kristu Nyagasani mu mutima we, nta kindi yari gukora usibye gusiga ikibindi cye, no kwihutira kwamamaza inkuru nziza (In Ioannis Ev., 15,30). Kumenya Kristu muzima umara inyota bibyara umugambi wo kumenyesha abandi ibyishimo byo kubana na we no kumwamamaza kugira ngo na bo bamwimenyere ubwabo. Ni ngombwa kurushaho kugira ishyaka ryo kwamamaza ukwemera kugira ngo iyogezabutumwa rishya ritere imbere muri za Kiliziya no mu bihugu byabanjemo ubukristu, ubu bikaba bigenda biteshuka ku Mana; bityo bigashobora kongera kugira ibyishimo biturutse ku kwemera. Guharanira iyogezabutumwa bigomba guhabwa umwanya ukwiye mu mirimo ya Kiliziya no mu buzima bwa buri mukristu: iryo yogezabutumwa ni ryo rigomba kuturanga kubera ko ritureba mu gihe turyakira no mu gihe turyitangira. Ingingo shingiro  y’iyogezabutumwa ntihinduka : Kwamamaza Kristu wapfuye akanazuka kugira ngo akize isi; kwamamaza urukundo rw’Imana nyakuri kandi rutagereranywa ku bantu bose. Uko kwemera kujurijwe muri Yezu Kristu, Mwana uhoraho kandi w’ikinege woherejwe ku isi, utihungije ubukene bwa kamere muntu, yarayikunze kandi ayikiza icyaha n’urupfu igihe yitanze ubwe ku musaraba.


Muri uwo mugambi w’urukundo wuzurijwe muri Kristu, kwemera Imana byabaye ingabire n’iyobera bigomba kwakirwa mu mitima no mu buzima bwacu kandi tugomba iteka gushimira Nyagasani. Ariko ukwemera ni ingabire duhabwa kugira ngo tuyigeze ku bandi; ukwemera ni italenta twakira kugira ngo ibyare inyungu; ni urumuri rutagomba gupfukiranwa ahubwo rugomba kumurikira inzu yose; ni ingabire ikomeye twahawe mu buzima bwacu kandi tudashobora kwikubira.  


 Iyogezabutumwa rijyana n’ibikorwa by’ urukundo.


Pawulo Intumwa yagize ati : « Ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza ! » (1 Kor 9, 16). Iryo jambo ryumvikana kuri buri mukristu no muri za Kiliziya hirya no hino ku isi. Ndetse muri za Kiliziya zigishingwa, umurimo w’iyogezabutumwa witabwaho n’ubwo bwose bagikeneye abamisiyoneri. Abapadiri benshi, abiyeguriyimana bo hirya no hino ku isi, abalayiki benshi ndetse n’abashakanye bava mu bihugu byabo no muri za kiliziya z’iwabo bakerekeza muri kiliziya z’ahandi kugira ngo bahamye kandi bamamaze izina rya Kristu, we abantu bose bakesha umukiro. Ibyo ni ikimenyetso cy’ubumwe bukomeye, ubufatanye n’urukundo muri za Kiliziya kugira ngo buri muntu ashobore kumva kurushaho Inkuru Nziza ikiza no kwegera Amasakaramentu, yo soko y’ubuzima nyakuri.


Ku bw’icyo kimenyetso gikomeye cy’ukwemera kwigaragariza mu rukundo, ndibutsa kandi ngashimira Ibikorwa by’ Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa : ni umuyoboro w’ubufatanye mu iyogezabutumwa rya Kiliziya yose. Binyuze mu bikorwa by’ibyo Biro, kwamamaza Ivanjili bijyana no gufasha mugenzi wacu, kugoboka abakene, gutera inkunga mu burezi kugera mu batuye mu midugudu ya kure , gutanga ubufasha mu byerekeye ubuvuzi, gukumira ubukene, gusubiza agaciro abahawe akato, gushyigikira iterambere, kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko no kubaha ubuzima bwa muntu kuva agisamwa.


Bavandimwe nkunda, ndasaba ko Roho Mutagatifu amurikira ibikorwa by’Iyogezabutumwa, by’umwihariko abaryitangira, kugira ngo Ingabire y’Imana ibihe inzira iboneye mu mateka y’isi. Hamwe n’umuhire John Henry Newman, ndasaba ngira nti : « Nyagasani, herekeza abogezabutumwa bawe bari mu bihugu bikeneye kumenya Inkuru Nziza ; bahe amagambo akwiye ; umurimo wabo uwuhe kwera imbuto ».


Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya n’Inyenyeri imurikira Abogezabutumwa, nabe hafi y’abamamaza Ivanjili bose.

 

Bikorewe i Vatikani, ku wa  6 Mutarama 2012.

  Umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani

                                 Papa Benedigito wa  XVI

 

 Byahinduwe mu kinyarwanda n’itsinda rya OPM-Rwanda.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »