Amasomo ku wa Kabiri XXVIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyagalati  (Gal 5, 1-6)

Bavandimwe, 1Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi. 2Ngaha jyewe Pawulo ndabibabwiye : muramutse mwigenyesheje, Kristu ntacyo yaba akibamariye. 3Nongeye kandi kwerurira umuntu wese wigenyesha, ko agomba gukurikiza amategeko iyo ava akagera. 4Muzaba mwitandukanije na Kristu rero, nimushakira ubutungane mu mategeko; muzaba mwivukije ineza. 5Naho twebwe, ni ku bwa Roho no mu kwemera dutegereje ubutungane twizeye. 6Kuko ku muntu uri muri Kristu, nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe ; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo.

 

ZABURI (Zab 119 (118), 41.43, 44-45, 47-48)

 

Inyik/ Uhoraho, ubuntu bwawe nibusendere.

 

Uhoraho, ubuntu bwawe nibusendere,

unkize nk’uko wabisezeranye !

Ntunkure mu kanwa ijambo ry’ukuri,

kuko niringiye amateka waciye.

 

Ndashaka gukurikiza amategeko yawe,

iteka ryose rizira iherezo.

Nzagire ubuzima buzira inkomyi,

kuko nibanda ku mabwiriza yawe.

 

Amatangazo yawe yaranyuze,

narayakunze cyane.

Nerekeje ibiganza byanjye ku matangazo yawe yanyuze,

maze nzazirikane ugushaka kwawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Heb 4, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi,

ricengera ibitekerezo by’umutima wacu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 11, 37-41)

Muri icyo gihe, 37Yezu amaze kuvuga atyo, Umufarizayi aramutumira. Yinjira iwe bajya ku meza. 38Umufarizayi abonye ko atabanje gukaraba mbere yo gufungura, biramutangaza. 39Ariko Nyagasani aramubwira ati “Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi : inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo. Naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome. 40Mwa biburabwenge mwe, ! Imana yaremye inyuma si Yo yaremye n’imbere ? 41Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira.”   


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »