ven.

19

oct.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XXIX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyefezi  (Ef 2, 12-22)

Bavandimwe, 12nimwibuke uko mwari mumeze kera : icyo gihe mwari mwibereye aho mutagira Umukiza, nta sano mufitanye na Israheli, nta ho muhuriye n’Amasezerano y’Imana ndetse mutanayizi, kandi nta cyo mwizeye kuri iyi si. 13Na ho ubu ngubu muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. 14Koko rero ni We mahoro yacu ; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta hagati yabo. 15Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro 16maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. 17Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure kimwe n’abari hafi. 18Ubu rero twese uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data tubumbwe na Roho umwe. 19Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke ; ahubwo muri ubwoko bumwe n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. 20Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. 21Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. 22Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.

 

ZABURI  (Zab 85 (84), 9ab.10, 11-12, 13-14)

 

Inyik/ Nyagasani, Mana y’amahoro, uduhurize mu rukundo rwawe.

 

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze,

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 36)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abahora bari maso kandi basenga :

bazashobora gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 12, 35-38)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 35“Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka. 36Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga bahite bamukingurira. 37Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri : azakenyera abicaze ku meza maze abahereze. 38Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa !” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »