ven.

19

oct.

2012

Amasomo ku wa Gatatu XXVIII, B

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyagalati  (Gal 5, 18-25)

Bavandimwe, 18niba muyoborwa na Roho nta bwo mukigengwa n’amategeko. 19Ibikorwa by’umubiri birigaragaza : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, 20gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, 21inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : abakora bene ibyo nta murage bazahabwa mu Bwami bw’Imana.

 

22Naho imbuto ya Roho ni urukundo : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, 23imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo. 24Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo w’ingeso mbi ndetse n’irari. 25Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.

 

ZABURI (Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6)

 

Inyik/ Nitwemere kuyoborwa na Roho.

 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro !

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana ;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira,

naho ku bagiranabi si ko bigenda :

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga,

ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 19 (18), 9)

 

Alleluya Alleluya.

Amategeko y’Uhoraho anezereza umutima,

akamurikira umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 11, 42-46)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 42“Nimwiyimbire Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi ! 43Nimwiyimbire Bafarizayi, mwe mukunda intebe za mbere mu masengero, no kuramukirizwa ku karubanda. 44Nimwiyimbire ; mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga ; bakazinyura hejuru batabizi !”  

 

45Nuko umwe mu bigishamategeko abwira Yezu ati “Mwigisha, iyo uvuga utyo natwe uba udutuka.” 46We rero aramusubiza ati “Nimwiyimbire namwe bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki rwanyu kuri iyo mitwaro !”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »