Amasomo ku wa Gatandatu XXVIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyefezi  (Ef 1, 15-23)

Bavandimwe, 15ni cyo gituma nanjye kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, 16ntahwema gushimira Imana kubera mwe, mbibuka mu masengesho yanjye. 17Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke maze muyimenye rwose. 18Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, 19mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho twebwe abemera ! 20Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, 21hejuru y’icyitwa Igikomangoma, Igihangange, Ikinyabubasha n’Ikinyabutegetsi cyose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. 22“Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye”, kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, 23ari yo mubiri w’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.

 

ZABURI (Zab 8, 2-3a, 4-5, 6-7)

 

Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani,

wowe weguriye Umwana wawe ibiremwa byose ngo abitegeke.

 

Uhoraho, Mutegetsi wacu,

mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose !

Wowe Nyir’ikuzo uganje mu ijuru,

no mu minwa y’abana n’iy’ibitambambuga.

 

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,

nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,

ndibaza nti “Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka ?

Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho ?”

 

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana ;

umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,

umugira umwami w’ibyo waremye,

umwegurira byose ngo abitegeke.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 15, 26.27)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani, uduhe Roho Nyir’ukuri,

kugira ngo aguhamye mu mitima yacu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 12, 8-12)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 8“Ndabibabwiye : umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana. 9Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana. 10Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi azagirirwa imbabazi ; ariko natuka Roho Mutagatifu ntazagirirwa imbabazi. 11Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, 12kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »