Amasomo ku wa Gatandatu XXIX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyefezi  (Ef 4, 7-16)

Bavandimwe, 7buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye. 8Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo “Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire”. 9Kuba yarazamutse bivuga iki, atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu ? 10Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru, kugira ngo aganze muri byose. 11Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. 12Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, 13kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu. 14Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu, no ku buriganya bwabo bubayobya. 15Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe. 16Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.

  

ZABURI (Zab 122 (121), 1-2, 3-4a, 4b-5)

 

Inyik/ Nimuze tujye mu Ngoro y’Uhoraho twishimye !

 

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

bati “Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho !”

None urugendo rwacu rutugejeje

ku marembo yawe, Yeruzalemu !

 

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango yose ya Israheli,

imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

 

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe ;

ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Ezk 33, 11)

 

Alleluya Alleluya.

Mana yanjye, ntiwishimira urupfu rw’umugome,

ahubwo wishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi,

kugira ngo abone kubaho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 13, 1-9)

1Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga. 2Arabasubiza ati « Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha ? 3Oya ! Ahubwo reka mbabwire : nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo. 4Cyangwa se ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu ? 5Oya ! Ahubwo reka mbabwire : nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo. »  

 

6Nuko Yezu abacira uyu mugani ati « Umuntu yari afite igiti cy’umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. 7Ni  ko kubwira umuhinzi we ati ‘Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme nta cyo umaze aha ngaha.’ 8Undi aramusubiza ati « Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande maze nshyireho ifumbire. 9Ahari kera wazera imbuto ; nutera uzawuteme. »  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »