Amasomo ku wa Mbere XXVII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa

Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati  (Gal 1, 6-12)

Bavandimwe, 6ntangazwa n’ukuntu mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza. 7Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu. 8Ariko rero hagize ubigisha Inkuru Nziza itari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume ! 9Mbese nk’uko twababwiye kandi n’ubu ngubu mbisubiyemo : uzabigisha Inkuru Nziza itari iyo mwakiriye, arakaba ikivume ! 10Mbese ubu ngubu nkurikiranye gushimwa n’abantu, cyangwa n’Imana ? Aho ntimugira ngo mparanira kuneza abantu ? Mbaye nkigamije kuneza abantu, sinaba nkiri umugaragu wa Kristu. 11Mbibamenyeshe rero bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, 12si n’umuntu nyikesha kandi si umuntu wayinyigishije : ni Yezu Kristu wayimpishuriye.

 

ZABURI (Zab 111 (110), 1-2, 7-8, 9.10c)

 

Inyik/ Uhoraho yibuka iteka Isezerano rye.

 

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

 

Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,

amategeko ye yose akwiye kwiringirwa.

Yashyiriweho abo mu bihe byose kandi ku buryo budasubirwaho,

akaba agenewe kubahirizwa nta buryarya n’ubuhemu.

 

Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,

agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.

Izina rye ni ritagatifu kandi rigatera ubwoba.

Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 21)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yaduhaye itegeko rishya :

ukunda Imana, akunde na mugenzi we.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 10, 25-37)

Muri icyo gihe, 25umwigishamategeko arahaguruka, abaza Yezu amwinja ati « Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka ? » 26Yezu aramubwira ati « Mu Mategeko handitsemo iki ? Usomamo iki ? » 27Undi aramusubiza ati « Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. » 28Yezu aramubwira ati « Ushubije neza ; ubigenze utyo uzagira ubugingo. »

 

29Nyamara we kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati « Ariko se mugenzi wanjye ni nde ? » 30Yezu araterura ati « Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. 31Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira. 32Haza n’umulevi, na we aramubona arihitira. 33Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe. 34Aramwegera apfuka ibikomere bye, amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi amwitaho. 35Bukeye afata amadenari abiri ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati « Umwiteho, maze ibindi uzamutangaho nzabikwishyura ngarutse. » 36Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe ? » 37Umwigishamategeko arasubiza ati « Ni uwamugiriye impuhwe. » Yezu aramubwira ati « Genda nawe ugenze utyo. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »