jeu.

18

oct.

2012

Amasomo ku wa Kane, XXVII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati  (Gal 3, 1-5)

1Mbega ngo muraba abapfu, bakristu bo mu Bugalati ! Ni nde wabararuye kandi mwareretswe uko Kristu yabambwe ? 2Ndifuza ko mumenyesha iki cyonyine : ari ukuzuza amategeko, ari no kwakira ukwemera, icyabahesheje Roho ni ikihe ? 3Mbese mwabaye abapfu bigejeje aho ? Mwatangiye ibintu mufashijwe na Roho, none mwibwiye ko bizuzurizwa mu ruhu rw’umubiri ? 4Mbega kuruhira ubusa ? Ubonye n’iyo biba ku busa nyine ! 5Mbese nyine, Ubaha Roho, akabakoramo ibitangaza, abigirira ko mwujuje amategeko cyangwa ko mwakiriye ukwemera ?

 

INDIRIMBO  (Luka 1, 69-70, 71-72, 73-75)

 

Inyik/ Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli,

kuko yasuye umuryango we.

 

Yatugoboreye ububasha budukiza,

mu nzu ya Dawudi umugaragu we,

nk’uko abahanuzi be batagatifu,

bari barabitumenyesheje kuva kera :

 

Ko azadukiza abanzi bacu,

akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.

Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,

maze yibuka isezerano rye ritagatifu :

 

Ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu,

avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,

azaduha kumukorera nta cyo twikanga,

turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,

iminsi yose y’ukubaho kwacu.

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI         

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Mana, kingura umutima wacu,

kugira ngo dushakashakane urukundo amagambo y’Umwana wawe.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 11, 5-13)

Muri icyo gihe, 5Yezu abwira abigishwa be ati « Tuvuge ko umwe yaba afite incuti akagenda ayigana mu gicuku, akayibwira ati ‘Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu ; 6dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha.’ 7Hanyuma undi akamusubiza ati ‘Windushya, dore nakinze kandi jye n’abana banjye turaryamye ; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.’ 8Ndabibabwiye : n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose. 9Nanjye ndabibabwiye nti : musabe muzahabwa ; mushakashake muzaronka ; mukomange muzakingurirwa. 10Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa. 11Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye ? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha akamuhereza inzoka ? 12Cyangwa se yamusaba igi, akamuhereza manyenga ? 13Niba rero mwebwe n’ububi bwanyu muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye ? »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »