jeu.

18

oct.

2012

Amasomo ku wa Gatanu, XXVII,B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati  (Gal 3, 6-14)

Bavandimwe, 6nk’uko Abrahamu yemeye Uhoraho bigatuma aba intungane, 7mubimenye rero : abemera ni bo bana ba Abrahamu. 8Ibyanditswe byabibonye kare ko Imana izatagatifuza amahanga ku mpamvu y’ukwemera, byo byahanuriye Abrahamu ngo “Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.” 9Bityo rero, abemera bahabwa umugisha hamwe na Abrahamu w’umwemezi. 10Naho abitwaza ibikorwa by’amategeko, bikururira umuvumo kuko  byanditswe ngo “Arakaba ikivume utuzuza ibyanditswe byose mu Gitabo cy’Amategeko.” 11Ni ikintu kigaragara kandi ko mu maso y’Imana, nta muntu n’umwe waba intungane abikesha amategeko, kuko “intungane izabeshwaho n’ukwemera.” 12Amategeko kandi ntahuje n’ukwemera, yo avuga ngo “umuntu uzubahiriza ibyo bizamubeshaho.” 13Kristu yadukijije umuvumo w’amategeko, yihindura umuvumo ari we ari twe agirira, kuko byanditswe ngo “Umanitse ku giti wese ni umuvumo.” 14Ibyo ari ukugira ngo umugisha wa Abrahamu usesekare ku mahanga muri Kristu Yezu, kandi duhabwe mu kwemera Roho twasezeranijwe.

 

ZABURI (Zab 111 (110), 1-2, 3-4, 5-6)

 

Inyik/ Uhoraho yibuka iteka Isezerano rye.

 

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

 

Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,

kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.

Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,

Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.

 

Abamwubaha abaha ibibatunga,

akibuka iteka Isezerano rye.

Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihimbaye,

igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 12, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Ngiki igihe cy’ubwami bw’Imana yacu kirageze,

n’ubutegetsi bwa Kristu wayo.

Nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 11, 15-26)

Muri icyo gihe, Yezu yari amaze kwirukana roho mbi, maze abantu 15bamwe baravuga bati “Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.” 16Naho abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bamwinja. 17Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati “Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana. 18Niba rero Sekibi yibyayemo amahari ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ngo roho mbi nzirukanisha Belizebuli ? 19Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde ?Ni bo rero bazababera abacamanza. 20Ariko rero niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo. 21Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. 22Ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, akamwambura intwaro yari yiringiye, amunyaga ibye akabigaba. 23Utari kumwe nanjye aba andwanya ; n’utarunda hamwe nanjye aba anyanyagiza. 24Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi ishaka uburuhukiro maze ikabubura. Nuko ikibwira iti “Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.” 25Yahagera igasanga ikubuye, iteguye. 26Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »