“NIMUBYARIRE ABANDI IMANA” Nyiricyubahiro Myr Servilien NZAKAMWITA muri Paruwasi ya NYINAWIMANA ku ya 01/09/2012

Paruwasi ya NYINAWIMANA ku itariki ya 1 Nzeri 2012 yasuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Myr Servilien NZAKAMWITA aho yanatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bakristu bagera kuri 394 ndetse abandi 37 akabaha ubutumwa bwo kuba Abagabuzi b’ingoboka.

 

Uyu munsi watangijwe n’igitambo cya Missa cyasomwe na Nyiricyubahiro Myr NZAKAMWITA Servilien ubwe akikijwe n’abasaserdoti baba muri Paruwasi ya NYINAWIMANA ; Padiri Isaie NKURUNZIZA (Padiri mukuru) na Padiri Bonaventure UFITEYEZU, hamwe na Diyakoni GATETE urimo kuruhukira muri iyi Paruwasi.

 

Mu nyigisho yatanze, Umwepiskopi yatangije indirimbo « Ndi Umukristu », akomeza avuga ko Roho Mutagatifu wakorewe ibirori tumukesha Yezu Kristu n’Imana Data. Uwo Roho Mutagatifu akaba yaraje kudukomeza akoresheje ingabire ze kandi akigaragaza bwa mbere ku buryo budasanzwe kuri Penekosti. Musenyeri yabwiye abakristu ko imvugo ya Roho Mutagatifu ari urukundo bityo buri wese akaba ashobora kuyumva, nk’uko byagenze ku munsi mukuru wa Penekosti aho buri wese wumvaga intumwa yumvaga zivuga mu rurimi rwe kavukire. Musenyeri yavuze kandi ko umuntu uyoborwa na Roho Mutagatifu agira uko agenda maze akagira n’ibimuranga : urukundo, ibyishimo, ubugwaneza, ubudahemuka,… Uyoborwa na Roho Mutagatifu kandi agira ibyo yirinda, agendera kure ndetse akanabizinukwa : ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, intonganya, kwikuza,…

 

Umwepiskopi yongeye kwibutsa abakristu ba Nyinawimana ko Yezu Kristu abasaba kumubera abahamya nkuko Yezu yabibwiye intumwa ze mu ivanjiri yasomwe uwo munsi. Umwepiskopi ati « Yezu yiyemeje gukorana n’abantu kandi gukorana na we ni ishema[…] nkuko mwitwa NYINAWIMANA nimubyarire abandi Imana.»

 

Abahawe isakaramentu ry’Ugukomezwa uko bari 394 basabwe n’Umwepiskopi kugira imihigo ibiri :

- Kuba intwaro z’urumuri zirwanya Shitani.

- Gukomera mu kwemera no gukomeza abandi.

 

Mbere y’isangira ritagatifu, Umwepiskopi wa Diyasezi ya Byumba yahaye ubutumwa bwo kuba abagabuzi b’ingoboka ku bakristu 37. Mu nshingano bahawe harimo kugeza umubiri wa Kristu ku bantu bose bamukeneye cyane cyane abarwayi, abakecuru n’abasaza batabasha kugera kuri za Kiliziya. Ubutumwa bahawe buzabukora mu gihe cy’imyaka itatu.

 

Uhagarariye abakristu mu ijambo rye yashimiye Umwepiskopi waje kubasura ndetse akanabaha isakaramentu ribahesha ingabire za Roho Mutagatifu. Yakomeje avuga ko Paruwasi ya NYINAWIMANA igizwe na Santrali 4 (Nyinawimana, Kinjojo, Mugina na Gicumbi) na Sekirisale  4 (Kagamba, Kinyami, Runanga na Munyinya). Muri izo Santrali uko ari enye 2 muri zo zifite aho zikorera (Nyinawimana na Gicumbi) naho indi irimo kubaka Kiliziya ikaba ikiri kuri Fondation (Kinjojo) naho indi ntabwo ifite aho ikorera (Mugina). Amasekirisale nayo 2 afite aho akorera (Kagamba na Kinyami) andi 2 (Munyinya na Runanga) ntaho afite. Uhagarariye abakristu yaboneyeho gutangaza umuganura bageneye Umwepiskopi. Nyuma y’ibihe bitari byiza, abakristu bageneye umuwepiskopi wabo umuganura uhwanye n’amafaranga arenga 860.000 frw.

 

Musenyeri yashimye abakristu ku muganura bamuhaye maze na we ababwira ko nyuma yo kubaha Padiri Isaie NKURUNZIZA na Padiri Bonaventure UFITEYEZU, uyu mwaka akaba yarabahaye undi wa 3 ariwe Padiri Faustin MUNGARURIYE. Umwepiskopi yanibukihje abakristu ko umwaka wa Kiliziya utaha witwa “Umwaka w’Ukwemera”. Yasoje yifuriza abakristu ba NYINAWIMANA guhinga bakeza no korora bakagwiza.

 

NZABAMWITA Aimé Dieudonné

Paroisse NYINAWIMANA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »