GITUZA : ABANYESHURI BA TUMENYE BIBILIYA BIZIHIJE MUTAGATIFU YERONIMO (JEROME)

Kuri uyu wa 30 Nzeri 2012 Abanyeshuri barangije n’abiga mu ishuri Tumenye Bibiliya bizihije Mutagatifu Yeronimo. Abasore,inkumi,amajigija n’ibikwerere bose hamwe  ibyishimo byari byinshi.


Iri shuli ryatangijwe ku cyifuzo cy’umwepiskopi wa diyosezi yacu ya Byumba mu w’2008 mu mwaka wari wahariwe kogeza ijambo ry’Imana. Ubu rikaba rimaze kuba ubukombe ku buryo imbuto zaryo zigaragara hose  muri iyi paruwasi. Ryabyaye abarimu, abakategiste,… n’abakirisitu basobanukiwe n’ibyanditswe bitagatifu.

 

Umunsi waranzwe n’ibyishimo n’ubusabane no gucinya akadiho.Bamwe mu bafashe amagambo bagaragaje  ko iri shuri ryabafashije muri byinshi cyane cyane mu gusobanukirwa n’Ijambo ry’Imana ‘amateka ya kiliziya n’ibindi… Nka mutagatifu Yoranimu bakomeje bemeza ko « kutamenya ibyanditswe bitagatifu ari ukutamenya  Yezu kirisitu »


Afashe ijambo Padiri Donat Nsabimana yifurije abari aho bose umunsi mwiza kandi anabasaba gukomeza kwerera abandi imbuto nziza abakiristu n’abatari bo ku buryo bose bakurizaho gukunda no kuyoboka inyigisho za Tumenye Bibiliya.


Fratri Fulgence DUNIYA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »