Amasomo ku wa Kane XXV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza (Mubw 1, 2-11)

2Koheleti yaravugaga ati « Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa ! 3Ni iyihe nyungu umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si ? 4Igisekuru kirahita, ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho. 5Izuba rirarasa, nyuma rikarenga, maze rikihutira gusubira aho rizongera kurasira. 6Umuyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo. 7Inzuzi zose zisuka mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura. Nyamara na zo ntizihwema kujya iyo zijya. 8Ibintu byose ugasanga birambiranye, ku buryo umuntu atabona uko abivuga. Nyamara ariko ijisho ntirihaga kubireba, n’ugutwi ntikurambirwa kubyumva. 9Ibyahozeho ni byo bizakomeza kubaho ; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi. 10Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo ‘Dore kiriya ni gishya !’ ; burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise. 11Gusa nta rwibutso rw’ibya kera dusigarana, nk’uko n’iby’ubu nta rwo bizasigira ibihe bizaza. »           

 

ZABURI  (Zab 90 (89), 3-4, 5-6, 12-13, 14.17)

 

Inyik/ Nyagasani, watubereye ikiramiro,

Kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.

 

Abantu ubasubiza mu mukungugu,

kuko wavuze uti « Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye ! »

Mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo wahise,

ni nk’isaha imwe y’ijoro.

 

Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi,

bishira mu gitondo nk’icyatsi :

mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura,

nimugoroba rukarabirana, rugahunguka.

 

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,

bityo tuzagire umutima ushishoza.

Uhoraho, tugarukire ! Uzaturakarira na ryari ?

Babarira abagaragu bawe.

 

Utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,

kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu.

Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,

ukomeze imirimo y’amaboko yacu,

kandi uyihe kugira akamaro karambye !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Zab 2, 10-11)

 

Alleluya Alleluya.

None rero bami nimwumvireho,

nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,

mumupfukamire mudagadwa.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 9, 7-9)

7Muri icyo gihe, Herodi umutware w’intara ya Galileya yumva ibyabaye byose biramushobera, kuko bamwe bavugaga bati “Ni Yohani wazutse” ; 8abandi ngo “Ni Eliya wagarutse” ; naho abandi ngo “Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.” 9Ariko Herodi akavuga ati Yohani, jyewe namucishije umutwe ; none se uwo muntu numva bavugaho ibyo yaba nde ?” Asigara ashaka uko yamubona.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »