Amasomo ku wa gatanu XXVI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu (Yobu 38, 1-3.12-21 ; 40, 3-5)

38,1Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga agira ati 2“Uwo ni nde ubangamiye umugambi wanjye, yishingikirije amagambo ye y’amahomvu ? 3Kenyera kigabo rero ukomeze, maze nkubaze unsubize. 12Kuva wabaho se wigeze uha amategeko igitondo, n’umuseke uwubwira igihe ugomba gukebera, 13kugira ngo uturuke isi mu mpande, maze utahure abagome bayiriho ? 14Nuko ubutaka buhinduka urugina, rukwira agasozi nk’umwambaro. 15Abagome bo urumuri rubazimirizwaho, maze uwari ubanguye ukuboko kuravukika.

 

16Hari ubwo wari wagera ku isoko y’inyanja, cyangwa ngo utembere mu nyenga y’ikuzimu ? 17Hari ubwo wigeze ubona imiryango yo kwa Nyirarupfu, cyangwa ngo ubone abarinze iryo rembo. 18Wigeze se uzirikana ukuntu isi ari ngari ? Ngaho gira icyo uvuga niba byose ubizi ! 19Waba se uzi aho urumuri rutaha, cyangwa se aho umwijima utuye, 20kugira ngo ube wabiyobora iwabyo, kuko waba uzi inzira ibicyura ? 21Niba ubizi ni uko icyo gihe wari waravutse, kandi ukaba umaze iminsi !”

 

40,3Yobu asubiza Uhoraho agira ati 4“Ni koko nakinnye mu bikomeye ; nabona nsubiza iki ? Ahasigaye ni ugupfuka umunwa ngaceceka. 5Dore imbara navugiye sinzasubiza ; navuze menshi sinzongera.”

 

ZABURI  (Zab 139 (138), 1-2.5a, 7-8, 9-10, 13-14ab)

 

Inyik/ Nyagasani, nyobora inzira wigishije kuva kera.

 

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese,

iyo nicaye n’iyo mpagaze byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe,

ari imbere, ari n’inyuma yanjye hose uba uhari.

 

Najya hehe kure y’uruhanga rwawe ?

Nahungira hehe kure y’amaso yawe ?

N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari !

N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari !

 

N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,

maze nkajya kwiturira mu mpera y’inyanja,

n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,

indyo yawe ntigire ubwo indekura.

 

Ni wowe waremye ingingo zanjye,

umbumbabumbira mu nda ya mama.

Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,

ibikorwa byawe biratangaje.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 10, 13-16)

Igihe Yezu yabwiraga abigishwa mirongo irindwi na babiri, yaravuze ati 13“Iyimbire Korazini ! Iyimbire Betsayida ! Kuko ibitangaza byabakorewemo iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho bakambara ibigunira, bakisiga ivu. 14Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. 15Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu ? Uzarohwa mu kuzimu ! 16Ubumva ni jye aba yumva ; ubahinyura ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »