Amasomo ku wa gatandatu XXVI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu (Yobu 42, 1-3.5-6.12-17)

1Yobu asubiza Uhoraho agira ati 2“Nzi ko ushobora byose, kandi nta mugambi wawe uburizwamo. 3Ni nde wagutambamira, kandi atagira ubwenge ? Ni koko napfuye kuvuga ntasobanukiwe, mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi. 5Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru, none nakwiboneye n’amaso yanjye ; 6ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, nabyihannye ; nicara mu ivu no mu mukungugu.”

 

12Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa by’inkone ibihumbi bibiri, n’indogobe z’amanyagazi igihumbi. 13Yabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu. 14Umukobwa umwe yamwise “Nyiranuma”, uwa kabiri amwita “Bwiza”, uwa gatatu amwita “Mukaburanga”. 15Mu gihugu cyose nta bakobwa beza nk’abo bari bahari. Yobu yabahaye iminani kimwe na basaza babo. 16Nyuma y’aho Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abuzukuruza, ageza no ku buvivi. 17Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu n’ibindi.

 

ZABURI  (Zab 119 (118), 66.71, 75.91, 125.130)

 

Inyik/ Uhoraho, umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe.

 

Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi,

kuko niringiye amatangazo yawe.

Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi,

kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.

 

Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye,

kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi.

Kugeza uyu munsi byose biracyariho uko wabishatse,

kuko isi yose ikugaragiye.

 

Ndi umugaragu wawe, umpe ubwenge,

kugira ngo menye neza imigambi yawe.

Guhishura amagambo yawe ni urumuri,

abiyoroshya akabaha ubwenge.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Mt 11, 25)

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

kuko wahishuriye abaciye bugufi, amabanga y’Ingoma yawe.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 10, 17-24)

Muri icyo gihe, 17abigishwa uko ari mirongo irindwi na babiri bagaruka bishimye cyane, bavuga bati “Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe.” 18Arababwira ati “Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo. 19Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahungabanya. 20Nyamara ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire  ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.” 21Ako kanya Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati “Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. 22Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana, n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.” 23Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati “Hahirwa amaso abona ibyo muruzi ! 24Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »