mer.

26

sept.

2012

Inyigisho Icyumweru cya XXV, B

1. Ku Cyumweru gishize twazirikanye ku magambo ya Petero igihe yasubizaga Yezu ati “Uri Kristu” ariko mu kandi kanya, akajyana Yezu ahiherereye amubuza kongera kuvuga ko azicwa. Yezu kuri iki cyumweru arakomeza kubwira abari bamuteze amatwi ko azicwa, bityo akaboneraho kugaragaza ko we atari Messia, uwo imbaga yari itegereje uzaza kuyikura mu nzara z’abaromani bari barakolonije Abahebureyi nk’uko. Yezu ntaje kurwanira ubutegetsi, umugambi we si uwo guhangana n’abategetsi b’iyi si, umugambi we ni ukugaragaza ukuri maze ubishatse akagukurikira kandi kukamuha kwigenga.Yezu ntayitwaza imbaraga n’ubuhangange nk’uko abayahudi babyifuzaga, ahubwo yimika inzira y’amahoro no guca bugufi. Yezu aje ari igitangaza kuko aho gushaka ibyubahiro n’ubwo ari umwana w’Imana, ahisemo kwifatanya n’abababaye n’abanyantege nke ngo yerekane ko Imana dukurikiye ari Imana yifuza ko abantu babaho batabangamiranye.

 

2. Abigishwa ba Yezu nabo ntabwo bari bakamenye ko Yezu atandukanye n’uwo bari bategereje. Nk’abandi bambari b’isi, nabo bari biteguye imyanya myiza bari guhabwa na Yezu amaze kugera k’ubutegetsi, amaze gutsinsura abaromani. Ntibumva rero ukuntu Yezu yabataba mu nama abwira rubanda ko azicwa ndetse akongeraho amagambo adasobanutse ugereranyije n’ibyo bari bamutegerejeho: “Ushaka kuba uwa mbere azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose”. Nguwo Yezu utarazanywe no kugaragirwa, ahubwo wazanywe no kugaragira kugira ngo yigishe isi ubundi buryo bwo kubaho. Nguwo Yezu wigaruriye isi adakoresheje intwaro ahubwo akoresheje urukundo, ukwicishabugufi n’inzira y’amahoro. Nguwo Yezu dusabwa kurangamira mu buzima bwacu.

 

3. Yezu abaza abigishwa be ati “mu nzira mwajyaga impaka z’iki?” Abigishwa be baracecetse kuko bajyaga impaka zo kumenya umukuru muri bo, ukwiye kubahwa kuruta abandi, mbese uwaba icyegera cya Yezu! Nyamara ibyo babigiyeho impaka Yezu amaze kubabwira ko agiye kwica! Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko rimwe na rimwe abantu turangaye cyangwa se tutamenya guha agaciro ibintu: Mu gihe Yezu ababaye, mu gihe ababwira ati “Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu bakazamwica”, bo barimo kureba ukwiye icyubahiro muri bo! Mu gihe Yezu ageze aho rukomeye bo barimo baraharanira inyungu zabo, baribaza uwabasha kubayobora! Mu gihe Yezu afite ishavu, akeneye uwamuba bugufi mu bihe bikomeye, bo barumva ko igihe cyegereje cyo kuba ibihangange n’abanyacyubahiro. Yezu wari umaze gucikwaho n’abantu kubera ukuri yababwiza, asanze no mu ntumwa ze nta numwe wifuza kumutega amatwi kuko bahugiye mu bindi.

 

4. Iri ni isomo rikomeye, ritugaragariza ko abigishwa ba Yezu bari abantu nkatwe, bahihibitswaga n’iby’isi. Nyamara Yezu yifuje kububakaho, abagira inkingi z’ingoma ye n’ubwo bari abanyantege nke. Yezu yabahisemo baciye bugufi, nyamara bafatanyije na We, bahinduye isi. Yezu yubakiye ingoma ye kuri abo bantu nkatwe, abantu bari bafite ibibazo nkatwe, abantu bari batunzwe n’uburobyi. Yezu arifuza rero ko natwe twamenya intege nke zacu, tukagira umutima uca bugufi, tukemera kuba abagaragu b’abandi. Yezu ashyize umwana muto hagati yabo, ikimenyetso gitangaje kuko abana batahabwaga agaciro muri icyo gihe, agira ngo ababwire ko uko umwana aca bugufi, kandi uko agenda akura yunguka ubwenge ari nako n’ubwami bwa Yezu bukora cyangwa se bukuza abantu mu kwemera. Ntibushyira imbere imbaraga nk’iz’abagenga b’isi, z’amafaranga n’icyubahiro, icyo bwifuza ni uguca bugufi.

 

5. Ikindi kigaragaza ko intumwa ari abantu nkatwe, ni aho batubwira ko Yezu amaze kubabwira ko azicwa, zagize ubwoba bwo kumubaza no kumusobanuza. Natwe kenshi turangwa n’ubwoba, ariko twibuke ko atubwira ati “mwigira ubwoba ndi kumwe namwe kugera igihe isi izashirira.” Intumwa zamenye ko ari abantu basanzwe, bahitamo korohera Imana, baba igikoresho cyayo maze babasha kogeza ingoma y'Imana. Natwe nitworohera Imana, ugushaka kwayo kuzakorwa, ihabwe ikuzo na muntu akizwe.

P. Jean Damascène Mugiraneza


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »