mer.

26

sept.

2012

Amasomo ku wa Kane XXIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 15, 1-11)

1Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, 2ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije ; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari imfabusa. 3Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe : ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe. 4Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe. 5Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri. 6Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icyarimwe ; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye.7Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe. 8Ubw’imperuka nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe.

 

9Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose ; sinkwiriye no kwitwa intumwa kuko natoteje Kiliziya y’Imana. 10Ariko uko ndi kose mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo imfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose ; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo. 11Uko biri kose, yaba jye cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza kandi ari na byo mwemeye.

 

ZABURI (Zab 118 (117), 1-2, 16-17, 28.21)

 

Inyik/ Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza.

 

Nimusingize Uhoraho, kuko ari mugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo,

iti “Urukundo rwe ruhoraho iteka !

 

“Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !”

Oya, nta bwo nzapfa ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

 

Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira,

Mana yanjye ndakurata.

Reka ngusingize Nyagasani, kuko wanyumvise,

maze ukambera umukiza !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 7)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ahorana imbabazi, akagira ubuntu butagira urugero,

ni we utanga amahoro.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 7, 36-50)

Muri icyo gihe, 36umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire ; yinjira iwe ajya ku meza. 37Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu. 38Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma anabisiga umubavu. 39Umufarizayi wari wamutumiye ngo abibone, aribwira ati “Uyu muntu iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we n’icyo ari cyo : ko ari umunyabyaha.” 40Yezu araterura, aramubwira ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.” Undi aravuga ati “Mbwira, Mwigisha.” 41Yezu ati “Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda ; umwe yari amurimo amadenari magana atanu, undi mirongo itanu. 42Babuze icyo bishyura, abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda ?” 43Simoni arasubiza ati “Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.” Yezu ati “Ushubije neza.”

 

44Nuko ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati “Urabona uyu mugore ? Ninjiye mu nzu yawe ntiwansuka amazi ku birenge ; naho we yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye. 45Ntiwampobeye unsoma ; naho we kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge. 46Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe ; naho we yansize umubavu ku birenge. 47Ni cyo gitumye nkubwira nti : ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.” 48Nuko Yezu abwira uwo mugore ati “Ibyaha byawe birakijijwe.” 49Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati “Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha ?” 50Nuko Yezu abwira wa mugore ati “Ukwemera kwawe kuragukijije ; genda amahoro.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »