ven.

07

sept.

2012

Amasomo ku wa Mbere XXIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 5, 1-8)

Bavandimwe, 1inkuru yaramamaye hose y’uko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije butaraboneka no mu banyamahanga : baravuga ko umwe muri mwe atunze muka se ! 2None mwe muritera hejuru ! Aho kuba mwaragize ishavu ngo nyir’ugukora ibyo abirukanwemo ! 3Jyewe rero n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano nk’aho nahibereye. 4Ngaho rero nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, maze ku bubasha bwe, nanjye mbashyigikiye, 5uwo muntu yegurirwe Sekibi ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani.

 

6Ibyo mwiratana nta byo ! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya ifu yose ? 7Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya udasembuye. Kuko Kristu, ari we Ntama ya Pasika yacu yishweho igitambo. 8Niduhimbaze rero uwo munsi mukuru, tudakoresheje umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi, ahubwo dukoresheje imigati idasembuye, ari yo ubumanzi n’ukuri.

 

ZABURI (Zab 5, 2-3, 5-6a, 6b-7)

 

Inyik/ Uhoraho, girira ubutungane bwawe unyobore.

 

Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,

ushishikarire kumva amaganya yanjye.

Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;

Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.

 

Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,

umugome ntiyakirwa iwawe.

Umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere.

 

Uzirana n’abagizi ba nabi bose,

ukarimbura abanyabinyoma.

Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,

Uhoraho nta bwo arebana na we.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 146 (145), 2.8.9)

 

Alleluya Alleluya.

Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose :

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

ariko akayobagiza inzira z’ababi.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 6, 6-11)

Muri icyo gihe, 6ku wundi munsi w’isabato Yezu yinjira mu isengero arigisha. Ubwo bakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye. 7Abigishamategeko n’Abafarizayi baramugenzura ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega. 8We rero amenya ibitekerezo byabo, abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati “Haguruka uhagarare hano hagati !” Arahaguruka, arahagarara. 9Nuko Yezu arababwira ati “Reka mbabaze : icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe ? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi ? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica ?” 10Nuko abararanganyamo amaso, maze abwira wa muntu ati “Rambura ikiganza cyawe.” Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira. 11Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »