ven.

07

sept.

2012

Amasomo ku wa Kane XXIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 8, 1-7.10-13)

Bavandimwe, 1ku byerekeye inyama zatuwe ibigirwamana ni koko : twese tubifitemo ubujijuke (nk’uko mubivuga). Nyamara ubumenyi butera kwirata, naho urukundo rukajijura. 2Niba hari uwibwira ko hari icyo azi, ntarageza aho kumenya uko bikwiye. 3Ariko niba hari ukunda Imana, uwo nguwo azwi n’Imana. 4None se byaba byemewe kurya inyama zatuwe ibigirwamana ? Tuzi ko nta kigirwamana kibaho ku isi, kandi ko nta yindi mana iriho, usibye Imana imwe rukumbi. 5Koko n’ubwo hariho ibyitwa imana byinshi mu ijuru no ku isi – koko kandi ibigirwamana n’ibikomerezwa ntibibarika ! – 6kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi byose biturukaho, ari na Yo tugana ; hakabaho na Nyagasani umwe Yezu Kristu, ari We ubeshaho byose natwe tukabeshwaho na We.

 

7Ariko bose si ko babafitemo ubujijuke. Hariho bamwe bakiva mu by’ibigirwamana, maze baba bariye inyama zabituwe, umutimanama wabo udakomeye ukabemeza ko bahumanye. 10Koko se umunyantege nke aramutse akubonye urira mu ngoro y’ibigirwamana, kandi witwa ko ujijutse, ntiyaboneraho akarya izo nyama zatuwe ibigirwamana, kandi umutima we utabimwemerera ? 11Bityo rero ubujijuke bwawe buzaba bugushije umunyantege nke, kandi ari umuvandimwe Kristu yapfiriye. 12Muri uko gucumurira abavandimwe banyu mubakomeretsa ku mutima usanzwe udakomeye, ubwo ni Kristu muba mucumuriye. 13Kubera iyo mpamvu, niba ibyo kurya bigusha umuvandimwe wanjye, nzazinukwa inyama burundu, aho kugusha umuvandimwe wanjye.

 

ZABURI (Zab 139 (138), 1-2.3b, 13-14ab, 23-24)

 

Inyik/ Nyagasani, nyobora inzira wigishije kuva kera !

 

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese !

Iyo nicaye n’iyo mpagaze byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe,

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

 

Ni wowe waremye ingingo zanjye,

umbumbabumbira mu nda ya mama.

Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,

ibikorwa byawe biratangaje.

 

Mana yanjye, ngenzura ugeze mu nkebe z’umutima wanjye ;

nsuzuma maze umenye ibyo mpirimbanira.

Urebe niba ntari mu nzira mbi,

maze ungarure mu nzira wigishije kuva kera !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Niba dukundana, Imana iduturamo,

kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 6, 27-38)

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 27“Mwe munyumva reka mbabwire : nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga ; 28mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera. 29Nihagira ugukubita ku itama, umutege n’irindi. Nihagira ukwambura igishura cyawe, ntumwime n’ikanzu yawe. 30Ugusabye wese ujye umuha, n’ukwambuye icyawe ntukakimwake. 31Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari na ko namwe mubagirira.   

 

32“Niba mwikundiye ababakunda gusa mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda ababakunda ? 33Bisubiye kandi, niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha babigenza batyo ? 34Kandi nimuguriza gusa abo mwizeye ko bazabishyura, mwabishimirwa mute ? Abanyabyaha bo ntibaguriza abandi banyabyaha, bizeye ko na bo bazabagenzereza batyo ! 35Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyishi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi.

 

36“Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe. 37Ntimugashije abandi, namwe mutazashinjwa ; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa ; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. 38Mujye mutanga, namwe muzahabwa : icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha ari cyo muzasubirizwamo.”    


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »