ven.

07

sept.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XXIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 6, 1-11)

Bavandimwe, 1igihe umwe muri mwe afite icyo apfa n’undi, atinyuka ate kumuregera abadatunganye, aho kumuhanisha mu batagatifujwe ? 2Cyangwa se, ntimuzi ko abatagatifu ari bo bazacira isi urubanza ? Niba rero ari mwe muzacira isi urubanza, mwananirwa mute gukiranura ibyoroheje, 3Ntimuzi ndetse ko n’Abamalayika tuzabacira urubanza, nkanswe rero ibyo muri iki gihe ? 4Niba rero mufite imanza z’ubwo bwoko, kuki mutinyuka kuzegurira abo Kiliziya itizeye ? 5Mbivugiye kubakoza isoni, ubwo koko nta muntu n’umwe muri mwe waba usheshe akanguhe ngo akiranure abavandimwe ? 6Dore umuvandimwe araburanya umuvandimwe, kandi bikabera imbere y’abatemera ! 7Ibyo ari byo byose muba mwiyandaritse igihe mukurubana mu nkiko. Kuki mutihanganira kurenganywa ? Kuki mutihanganira ko babahuguza ? 8Nyamara ni mwe murenganya kandi mugahuguza abandi, abo bandi kandi ni abavandimwe banyu !

 

9Mbese ntimuzi ko abadatunganye batazagira umugabane mu Bwami bw’Imana ? Muramenye ntimwishunge ! Ari abasambanyi, ari abasenga ibigirwamana, ari indaya, ari abakubana, ari abakora ingeso mbi zose, 10kimwe n’abajura, abanyabugugu, abasinzi, abasebanya, abambuzi, abo bose ntibazagira umugabane mu Bwami bw’Imana. 11Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu.

 

ZABURI  (Zab 149, 1-2, 3-4, 5-6a.9b)

 

Inyik/ Uhoraho ashimishwa n’umuryango we.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori bakorera umwami wabo.

 

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga.

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

 

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo ;

bakore mu gahogo barata Imana ;

ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI        

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yabatoranyije mu isi,

kugira ngo bere imbuto nyinshi kandi zihoraho !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 6, 12-19)

12Muri iyo minsi Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro ryose arikesha asenga Imana. 13Bukeye ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri abita intumwa. 14Ni bo b’aba : Simoni yise Petero, na Adereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo, 15na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka, 16na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti wa wundi wabaye umugambanyi.

 

17Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja. 18Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi bagakira. 19Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.     


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »