sam.

01

sept.

2012

Inyigisho ku Cyumweru cya XXII, B

1. Musa ati: Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire n’icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije. Muzayakomereho muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga.”Musa arahamagarira umuryango w’Imana gukomera ku isezerano wagiranye na Nyagasani: Kubaha Imana n’amategeko yayo kuko aribwo bwenge. Musa ntiyifuza ko uyu muryango wakwishingikiriza ubwenge bwawo bwonyine kuko bushobora no kuba bwabayobya, ahubwo arifuza ko ubwenge n’umutima bikomoka ku Mana aribyo byabayobora, kugira ngo babashe kubera andi mahanga urumuri. Koko kubaha Imana no gushyira mu bikorwa Ijambo ryayo biruta byose, kandi gukurikira umutimanama Imana yadushyizemo ni isoko y’ubwenge no guhuguka.

 

2. Amasomo yo kuri iki cyumweru rero arifuza ko itegeko ritugenga ryahura n’umutima wifuza icyiza kugira ngo tubone uko tujya mbere mu kunyura Imana. Musa ubwira umuryango w’Imana ugiye kwinjira mu gihugu yawusezeranyije, aragira ngo ugushaka kw’Imana guhure n’ugushaka kwa muntu. Ntabwo yifuza ko Muntu yahatirwa kwemera Imana no kuyikurikira, ahubwo arifuza ko muntu yakwitegereza ineza y’Imana maze akanyurwa nayo, akagenza nkayo.

 

3. Mu Ivanjili Yezu arajya impaka n’abafarizayi bamubwira ko abigishwa be barya badakarabye, bityo bakaba bishe amategeko agenga abo bafarizayi, abantu bubahiriza amategeko bikomeye kandi bakaba barahozaga izina ry’Imana k’umunwa, bumva ko udakora nkabo aba ari umupagani. Yezu arabasubiza asa nubabwira ko ibyo barimo batabizi. Hari impamvu nyinshi zari gutuma intumwa za Yezu zigenza gutyo:

- Bo bari abo mu Galileya, bishatse kuvuga ko bitari ngombwa ko bakurikiza imico y’abafarizayi.Yezu arabwira abafarizayi ko badakwiye kumva ko uwo badahuje amavuko bagomba kumucira urubanza ngo ni uko adakurikiza imico yabo. Gushyira imbere agaciro muntu afite, ukamwubahira ukwemera kwe n’umuco we ni inyigisho ikomeye Yezu yifuza kwigisha abafarizayi ariko ayigisha n’abantu b’ibihe byose muri rusange.

- Yezu arifuza kubwira Abafarizayi ko we areba abantu muri rusange, atazitirwa n’imipaka. Yezu arifuza kubagaragariza ko intumwa ze zahamagariwe kumwogeza mu mahanga yose, kandi ko abantu b’amahanga yose ari abavandimwe, bakaba badakwiye gupfa ubusa, gupfa ibintu bishira n’imico itandukana bitewe n’aho umuntu yaherewe ubuzima.

- Yezu arabibutsa kandi ko ayo mategeko n’iyo migenzo bidaturuka ku Mana ko ahubwo bituruka kuri bo no kubakurambere babo. Ntabwo rero bigomba gusimbura itegeko ry’Imana ry’urukundo no kubaha mugenzi wawe kandi ntibikwiye gutuma batoteza abatabihuje nabo. Uku gukaraba bahinduye itegeko kuburyo byagera n’aho utabikoze arebwa nabi, byari bikwiye kubibutsa ko icyo Imana ireba ari umutima usukuye kandi ushinze imizi muri Yo. Yezu arabagaragariza kandi ko mu muntu imbere ariho havuka ibishobora kugira nabi, ko ariho hakwiye kwibandwa, hagasukurwa kugira ngo habone uko hanogera Imana n’abantu. Yezu ntiyifuza ko amategeko yaterwa umugongo, ahubwo arifuza ko yaba intandaro yo kubaha Imana, kubaha ubuzima bw’abandi, ku cyiza cyabo no kwita k’umutima wo cyicaro cy’ineza cyangwa se cy’inabi.

 

4. Yakobo mu Ibaruwa ye na we aragaruka kuri uwo mutima utarangajwe imbere no gukabya mukuba intagondwa mu by’idini n’amategeko, ahubwo akavuga ko iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ari iri ngiri: ni ugusura imfumbyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si kugira ngo ube umuziranenge.” Kugira umutima utuza kandi woroshya nibyo Yezu yifuza ko byarangaburi wese.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »