sam.

01

sept.

2012

Amasomo ku wa Gatatu XXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 3, 1-9a)

1Bavandimwe, sinashoboye kuvugana namwe nk’ubwira abantu bayoborwa na Roho w’Imana, ahubwo nababwiye nk’uvugana n’abantu bakigengwa na kamere yabo gusa, mbese nk’abakiri ibitambambuga muri Kristu. 2Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyo kurya bikomeye kuko mutari kubibasha. Ndetse n’ubu ntimurabibasha, 3kuko mukiri ab’iyi si. None se ko mukirangwa n’ishyari n’amakimbirane, ibyo ntibigaragaza ko mukiri ab’iyi si, mukaba mwitwaye bya runtu ?  4Iyo umwe avuga ati “Ndi uwa Pawulo”, undi ati “Ndi uwa Apolo”, ubwo se ntimukurikiza amatwara ya runtu ? 5Ngaho nimumbwire : Apolo ni iki ? Pawulo ni iki ? Si abagaragu babagejeje ku kwemera; buri wese akoresheje ingabire yahawe na Nyagasani ! 6Jyewe nateye imbuto, Apolo arayuhira, ariko Imana yonyine ni yo yayikujije. 7Bityo uwateye nta cyo ari cyo, n’uwuhiye ni uko ; Imana yonyine irihagije, yo itanga gukura. 8Nyir’ukubiba na nyir’ukuhira nta ho bataniye ; buri wese azahabwa igihembo gihwanye n’umurimo yakoze. 9aTwembi turi abafasha b’Imana, mwe mukaba umurima wayo.

     

ZABURI (Zab 33 (32), 12-13, 14-15, 20-21)

 

Inyik/ Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana.

 

Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,

hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye !

Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru,

akabona bene muntu bose.

 

Aho atetse ijabiro mu ngoro ye,

ahoza ijisho ku batuye isi bose ;

ni we wenyine mubaji w’imitima yabo,

kandi akamenya ibyo bakora byose.

 

Twebwe rero twizigiye Uhoraho,

ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho,

amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 4, 18 ; 1, 68)

 

Alleluya Alleluya.

Inkuru Nziza yageze ku bakene :

Nyagasani yasuye umuryango we.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 4, 38-44)

Muri icyo gihe, 38Yezu ava mu isengero ajya mu rugo rwa Simoni. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi, baramumwingingira ngo arebe uko amugira. 39Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira. 40Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose barabamuzanira ; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza. 41Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti “Uri Umwana w’Imana !” Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga kuko zari zizi ko ari we Kristu. 42Ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye. Abantu baramushaka, baramwinginga ngo yoye kubasiga. 43Ariko arababwira ati “No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe.” 44Nuko ajya kwigisha mu masengero yo muri Yudeya. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »