sam.

01

sept.

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 4, 9-15)

Bavandimwe, 9jye uko mbibona, twebwe intumwa, Imana isa n’iyadushyize inyuma y’abandi nk’abaciriwe urwo gupfa; koko rero, twahinduwe agashungero k’isi, n’ak’abamalayika n’abantu. 10Twebweho turi abasazi ku mpamvu ya Kristu, naho mwe mukaba abanyabwenge muri Kristu ; twebwe turi abanyantege nke, naho mwe murakomeye ; murubashywe naho twe turasuzuguritse. 11Kugeza magingo aya turicwa n’inzara, dufite inyota, twambaye ubusa, turakubitwa, turabuyerezwa, 12kandi turacogozwa no gukoresha amaboko yacu. Baradutuka tukabifuriza umugisha ; baradutoteza tukihangana ; 13baradusebya twe tugahoza abandi ! Twahinduwe nk’icyavu cy’isi, kugeza na n’ubu batugize ibicibwa mu bantu. 14Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk’abana banjye nkunda. 15N’aho mwagira ibihumbi n’ibihumbi by’abarezi muri Kristu, ababyeyi banyu si benshi, kuko ari jyewe wabibyariye muri Yezu Kristu ku bw’Inkuru Nziza.     

 

ZABURI  (Zab 145 (144), 17-18, 19-20, 10a.21)

 

Inyik/ Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza.

 

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

 

Ibyo abamwubaha bashaka arabikora ;

baba bamutabaje akabumva, akabagoboka.

Uhoraho arinda abamukunda bose,

ariko abagiranabi bose akazabarimbura.

 

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho,

n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu,

iteka ryose rizira iherezo !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14, 6.9)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu, Mwana w’Imana, uri Inzira, n’Ukuri n’Ubugingo :

ukwemera aba yamenye Imana Data.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka (Lk 6, 1-5)

Muri icyo gihe, 1ku munsi umwe w’isabato Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki barazirya. 2Abafarizayi bamwe baravuga bati “Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato ?” 3Yezu arabasubiza ati “Ntimwasomye uko Dawudi yabigenje igihe yari ashonje we n’abo bari kumwe ? 4Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, agafata imigati y’umumuriko akayiryaho, akayihaho n’abo bari kumwe, kandi yari igenewe abaherezabitambo bonyine ?” 5Nuko yungamo ati “Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »