ven.

24

août

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XXI Gisanzwe, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Yozuwe (Yoz 14, 1-2a. 15-17. 18b)

Muri iyo minsi, 1Yozuwe akoranyiriza imiryango ya lsraheli yose i Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo ; baza imbere y’lmana. 2aYozuwe abwira rubanda rwose ati 15«Niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi, cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.»


16 Rubanda baramusubiza bati «Hehe n’lgitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana! 17Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze, no mu mahanga yose twagiye tunyuramo. 18b Natwe rero tuzakorera Uhoraho kuko ari We Mana yacu.»


ZABURI (Zab 34 (33), 2.-3, 16-17, 20-21, 22-23)


Inyik/ Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima.

 

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime!

 

Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’lntungane,

amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.

Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,

kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.

 

Intungane igira ibyago byinshi,

ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza.

Arinda umubiri wayo wose,

ntihagire igufwa ryayo na rimwe rivunika.

 

Nyamara icyago gihitana umugome,

abanga intungane bagahabwa igihano.

Uhoraho arengera amagara y’abayoboKe be,

kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Tntumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 5, 21-32)

 

Bavandimwe, 21mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitive Kristu. 22Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani; 23koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose. 24Nk’Uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. 25Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. 26Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza, 27kugira ngo ayihingutse imbere ye ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa. 28Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe. 29Koko rero nta wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya. 30Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we, (nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo) 31«Nicyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe». 32Iryo yobera rirakomeye. Cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZlRIZA IVANJILI (Yh 6, 63. 68)

 

Alleluya Alleluya.

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Yohani (Yh 6, 60-69)

 

Muri icyo gihe, Yezu yari yavugiye mu isengero ry’i Kafarinawumu ati «Urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka.» 60Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva baravuga bati «Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi ?» 61Yezu amenya ko abigishwa be bijujutiye ayo magambo, arababwira ati «Mbese ibyo birabatsitaje? 62Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere hose? 63Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo. 64Ariko muri mwe harimo abatemera.» Koko Yezu yari azi mbere hose abatemera, ndetse yari azi n’uzamugambanira. 65Arongera ati «Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data.» 66Kuva ubwo benshi mu bigishwa be bavanamo aKabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. 67Nuko Yezu abwira ba Cumi na babiri ati «Namwe se murashaka kwigendera?» 68Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. 69Twe twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »