Amasomo ku wa Mbere XXI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Intangiriro y’ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (2 Tes 1, 1-5.11b-12)

1Jyewe Pawulo, na Silivani na Timote, kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu : 2tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu. 3Bavandimwe, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ibyo birakwiye, kuko ukwemera kwanyu kugenda kwiyongera, n’urukundo mufitanye rukabasenderamo uko mungana, 4bigatuma natwe muduhesha ishema muri Kiliziya z’Imana, kubera ubudacogora n’ukwemera bibaranga muri ibyo bitotezo n’amagorwa yose mwihanganira. 5Ibyo birerekana urubanza Imana izaca mu butabera, kuko nimumara kubabara ku mpamvu y’Ingoma y’Imana, nta washidikanya ko izasanga mukwiye kuyinjizwamo. 11bImana yacu nibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa. 12Bityo izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri We, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu Kristu.

 

ZABURI (Zab 96 (95), 1-2a, 2b-3, 4-5a)

 

Inyik/ Nimwamamaze mu mahanga yose ibitangaza by’Imana.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho !

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

 

Uko bukeye mwogeze agakiza ke,

mwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose !

 

Kuko Uhoraho ari igihangange,

akaba akwiye rwose ibisingizo,

indahangarwa isumba imana zose;

kuko imana zose z’amahanga ari ubusa.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10, 27)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri umushumba mwiza :

twumva ijwi ryawe maze tukagukurikira.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 23, 13-22)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 13“Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru ! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. (14*) 15Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro, bitambutse ibyanyu incuro ebyiri ! 16Nimwiyimbire, bayobozi muhumye, muvuga ngo ‘Iyo umuntu arahije Ingoro y’Imana nta cyo bitwaye, ariko yarahiza zahabu y’Ingoro akaba akomeje.’ 17Mwa basazi mwe n’impumyi ! Ikiruta ikindi ni ikihe, zahabu cyangwa Ingoro itagatifuza iyo zahabu ? 18Murongera muti ‘Iyo umuntu arahije urutambiro nta cyo bitwaye, ariko yarahiza ituro riri ku rutambiro akaba akomeje.’ 19Mwa mpumyi mwe ! Ikiruta ikindi ni iki, ituro cyangwa urutambiro rutagatifuza ituro ? 20Nuko rero kurahiza urutambiro ni ukurahiza n’ibiruriho byose ; 21kurahiza Ingoro ni ukurahiza n’Uyituyemo. 22Kurahiza ijuru ni ukurahiza intebe y’Imana n’Uyicayeho. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »