Amasomo ku wa Kabiri XXI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (2 Tes 2, 1-3a.14-17)

1Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu n’uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba: 2muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse. 3aRwose ntihazagire ubabeshya na busa. 14Ngicyo icyo yabatoreye ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu. 15None rero bavandimwe, nimukomere kandi mukomeze ubutagerura inyigisho z’uruhererekane twabagejejeho, ari mu magambo, ari no mu nyandiko. 16Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, 17bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.

 

ZABURI (Zab 96 (95), 10, 11-12a, 12b-13a, 9a.13bc)

 

Inyik/ Uhoraho araje, aje gucira isi urubanza.

 

Nimuvuge mu mahanga muti « Uhoraho ni Umwami ! »

Yashinze isi yose ntihungabana ;

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

 

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe !

Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose !

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

 

Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho kuko aje,

kuko aje gutegeka isi.

 

Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

azacira isi urubanza mu butabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Heb 4, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima,

rityaye kurusha inkota y’amugi abiri,

ricengera ibitekerezo by’umutima wacu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 23, 23-26)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 23« Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko : ubutabera, imbabazi no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi ! 24Mwa bayobozi mwahumye mwe, muminina umubu ariko  mukamira bunguri ingamiya ! 25Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro nimbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi. 26Mufarizayi w’impumyi ! Banza usukure inkongoro imbere, n’inyuma habonereho kuba hasukuye. »   

Écrire commentaire

Commentaires : 0

24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »