jeu.

23

août

2012

Amasomo ku wa Gatatu XXI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (2 Tes 3, 6-10.16-18)

6Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, tubategetse kwirinda umuvandimwe wese w’inyandagazi, udakurikiza inyigisho n’umuco mudukomoraho. 7Muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza : nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu. 8Nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. 9Si ukuvuga ko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza. 10Igihe twari iwanyu twabahaye uyu mugambi tuti “Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya !” 16Nyagasani Nyir’amahoro ubwe  nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe mwese. 17Iyi ndamutso, ni jyewe ubwanjye Pawulo uyiyandikiye. Kandi mu mabaruwa yanjye yose ni cyo kizabemeza ko ari jyewe : ni uko nandika ! 18Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.

 

ZABURI (Zab 128 (127), 1-2, 4-5bc)

 

Inyik/ Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho !

 

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,

agakurikiza inzira ze !

Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,

uzahirwe kandi byose bigutunganire.

 

Nguko uko ahabwa umugisha,

umuntu utinya Uhoraho.

Uzagirira amahirwe muri Yeruzalemu,

iminsi yose y’ubugingo bwawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Heb 4, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima,

rityaye kurusha inkota y’amugi abiri,

ricengera ibitekerezo by’umutima wacu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 23, 27-32)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 27« Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mumeze nk’imva zirabye ingwa ; inyuma ni nziza, naho imbere zuzuye amagufa y’abapfuye n’ibihumanya by’ubwoko bwose. 28Namwe ni ko mumeze : imbere y’abantu mwigira intungane, nyamara mu mutima haganje uburyarya n’ubugome. 29Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mwubakira imva z’abahanuzi, mugasukura ibituro by’intungane, 30mukavuga ngo ‘Iyo tubaho mu gihe cy’abasokuruza bacu, ntituba twarafatanyije na bo kumena amaraso y’abahanuzi.’ 31Bityo mukihamya ubwanyu ko muri abana b’abishe Abahanuzi. 32Ngaho nimwigane ba sokuruza banyu, maze mubarenze ubugome ! »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »